Tuesday, September 10, 2019

IMANA NK’UMURENGEZI WACU - Ev Uwagaba Caleb



IMANA NK’UMURENGEZI WACU

Dawidi abuze uko abigenza aravuga ati Imana ni Ya! abantu banditswe cyangwa banditse bibiliya bagiye bagaragaza amazina y’Imana ariko iyo ukurikiranye babiterwaga nibyo yabaga yabakoreye cyangwa ibihe runaka barimo gucamo, har’ abayise *Yhwh(Yehova,Uwiteka), Elishadayi(El Shadai, Imana ishobora byose),* Elohimu(Inyabushobozi), Adonayi(Umutware cyangwa umukuru). Ibyanditswe wasoma Itang.1:1; Zab.68:4; kuva.6:3; Yes.6:8-11.

Nanjye hari ibihe numva Nkeneye Imana *nk’Umurengezi* kubera ibihe ndimo cyangwa naba ndimo gucamo, dusomye muri _Yes. 19:19-20 haravuga ngo “uwo munsi haazaba igicaniro cyubakiwe uwiteka, mu gihugu cya egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira uwiteka inkingi. 20; izaba ikimenyetso n’umuhamyaku uwiteka nyiringabo mu gihuhgu cya egiputa, kuko bazatakambira uwiteka babitewe n’ababarenganya. Na we azaboherereza *umukizan’umurengezi,* aze abakize.”_  Abisirayeli ntibari bakeneye Imana nk’umuremyi, cyangwa nk’inyabitangaza bari bakeneye umurengezi har’Imana ishoboye kwigaragaza bijyanye nicyo uyikeneyeho.

Yewe urira udafite uguhoza yewe urenganywa utizeye ukurenganura yewe ufite intimba yo mu mutima ngufitiye inkuru nziza igiriti umurengezi wawe arahari kandi ari bugufi ngo ahanagure amarira kumatama yawe ndetse akwunamure rwose, Imana n’ *umurengezi* w’ukuri wa wundi uturenganura batwambuye, wa wundi uhagararana nawe murubanza ukarutsinda utaburanye wa wundi uvugana n’abakurwanya wowe wiyicariye, _Imig. 23:10-11 Ntugashingure imbago zerekana imbibi za kera , kandi ntukarengere mu mirima y’impfubyi, 11; kuko Umurengezi wabo akomeye,azakuburanya ababuranira._

Muri iri jambo numvisemo irindi jambo ngo umurengezi wabo azababuranira mpise nibona imbere y’umucamanza ukomeye ndimo mbazwa ibintu nkareba hasi nyamara kuko mfite umwa avoka (umpagarariye mu mategeko) ukomeye kandi uzi gusobanura ibintu ingingo ku yindi aramburanira agatsindira abamburanya imbere y’umucamaza, hashimwe Imana data ijya itanga ibisobanuro kandi bikanyura abaturwanya hashimwe Imana data ijya itanga ingabo nyinshi zigapfa kubwacu uko niko yabwiye abisirayeli iti nimwihagararire gusa..

Iyo Imana uyibonera mu bushobozi bwayo bwinshi nayo iseruka nkinyembaraga kandi nkinyabushobozi maze ikigaragaza nk’umucunguzi wacu ndetse nkumurengezi wacu ikibazo cyacu twe tuyibona nkishoboye bike ntitwumvako iyabashishe kurema isi nijuru yabasha kurangiza ikibazo cy’ubushomeri ikaduha gufunguka amaso tukabona ahari amahirwe yo kugira icyo twinjiza, ntituyibona nkishobora gukiza iriya ndwara yananiranye twumvako hari ibyo itakora.

Imana imbaraga yahoranye mbere nubu nizo igifite si nk’umwana w’umuntu ngo isaze irashoboye icyo usabwa nukuyihamagara bijyanye nicyo uyikeneyeho kandi irashoboye ku kwitaba mu ijwi ryawe ryose uko ringana ‘Nta munyagara w’isengesho niyo waba usigaranye akuka kanyuma uzabwire Imana uti ndacyakwizeye kandi ngufitiye ikizere nayo ntizatinda izaza.

SHALOM
*Inyigisho itegurwa na Ev. Caleb. J. UWAGABA
_Email: agacaleb@gmail.com_ 
Talk to me Initiative  (Nganiriza inisiyative)
https://nganirizainitiative.blogspot.com/