Saturday, October 26, 2019

YEHOVAYIRE (God is Provider) - Ev Uwagaba Caleb



Nezejwe no gusangira namwe Ijambo ry'Imana biciye kuri uru rubuga.

Turebere hamwe iyi nyigisho nahaye umutwe uvuga ngo YEHOVAYIRE (God is Provider" 

Intang 22:13 Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi y'intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy'umuhungu we.

Intang 22:14 Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nk'uko bavuga na bugingo n'ubu bati “Ku musozi w'Uwiteka kizabonwa.”

Mubusobanuro bw’ijambo *Yehovayire* nakuyemo ihishurirwa rikomeye risobanura ubugari, ubunini, imbaraga no gukomera kw’Imana twiringiye, Abraham arimo asenga yafashe icyemezo kitafatwa na buri wese cyo gutamba umwana we rukumbi. Maze Imana yishakira igitambo Isaka ahindurwamo impfizi y’Intama. 

Mumbaraga zayo Imana ifite ubusobanuro butangaje IMANA NI ICYO UMUNTU ATARI CYO kuko iyo urebye mu byanditswe byera ubona ibisa n'ubusobanuro butangaje, 
  • Imana ni umwuka ( Yohana 4:23) . Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.
  • Imana irakiranuka ( Matayo 5:48) Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.
  • Imana ntigererwanwa (Yesaya 40:25)“Nuko rero mwangereranya na nde twahwana?” Ni ko Uwera abaza.
Icyo dusabwa ni ukuyiringira tudashidikanya! kura amaso kubantu nibifatika wizere Imana nk'ishobora byose ubwayo izishakira igitambo mu nzitane z'ibikugoye. 


SHALOM
Inyigisho itegurwa na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)