Sunday, April 19, 2020

Dore Ibintu 3 imperuka itaba bitarasohora by Ev.Olivier RWANDENZI



Benshi muri iyi minsi kubera ibibazo isi irimo bya COVID 19 batekereje ko wenda ahari ryaba ariyo herezo ry’isi, ndetse abandi bakurikije ibyo NASA yavuze ko hari ikibuye gishobora kugonga isi bagatekereza ko naryo ryaba iherezo ry’isi. Ibi isi iri gucamo muri iyi minsi :ibyorezo, intambara, Ishyanga gutera irindi n’ibindi ...... , n’ibimenyetso by’Imperuka kandi nibyo bibiliya yita kuramukwa k’umugore

Reka Turebere hamwe bino bintu bitatu ndakubwiza ukuri birakuremera ibyiringiro yuko ibi bibazo isi irimo turabivamo vuba, ahubwo icyo nakubaza muri iyi minsi uri gukora amahamba kuko turava muri ibi bihe dusimbuka hagari

1. icya mbere Imperuka izaba mu isi hari amahoro ndetse ni abantu basubiye muri business zabo

Mt 24:38 kuko nk'uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,
Mt 24:44 Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w'umuntu azaziramo.

Imperuka izaba isi iri mu mahoro , ndetse ni abantu barasubiye muri business zabo za buri munsi

Yesu yatubwiye muri icyo cyanditse uko byari bimeze mu gihe cya Nowa, Ninako ni umwana w’umuntu azaza bimeze bazaba barongora, bashyingira , barya banywa. Ukomeje hepfo hatubwiye uko umwe azaba ari ku rusyo umwe agende undi asigare bivuze ngo business zizaba zikorwa rwose isi itari mu kato nkaka turimo ubu.

2. Icya kabiri ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirwa amahanga yose

Mat 24:14 Kandi ubu butumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize. Ubushakashatsi bwa 2018 bwerekanaga ko abarenga miliyaridi 3 batarumva ubutumwa bwiza, mbese abarenga 40% by’abatuye isi ntibaragira amahirwe yo kumva ubutumwa bwiza ngo babwange cg babwemere

NB: aha baba bavuga abantu bataragira amahirwe namwe yo kumva ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Aba Bantu bataragerwaho ni ubutumwa bwiza bari mu byiciro bitanu
 1. Gakondo
 2. Buddist
 3. Hindu
 4. Islam
             5. Unreligious (abatagira Idini)

Ndangira ngo Nkwibutse ko buri gihe cyose itorero rya kristo iyo ryibagirwaga ibwirizwa rikuru (Mat 28:19 Great commission) ryahuraga n’ibibazo Urugero: mu itorero rya mbere bahuye n’ingorane zikomeye, ubwo bari bibereye mu munyenga w’ububyutse bw’i Yerusalemu, bibagirwa kujyana ubutumwa mu mu mahanga, bamaze kwica Stefano baratatana bose kubera akarengane babona kujyana ubutumwa ku mpera z’isi Mukundwa, Habakuki yabivuze neza ko hari igihe isi yose izakwira kumenya Uwiteka Hab 2:14 Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw'Uwiteka, nk'uko inyanja y'amazi isendēra.

3. icya gatatu Itorero rizagira agaciro ndetse na influence kubibera byose mu isi

Ezayi 2:2 Mu minsi y'imperuka umusozi wubatsweho inzu y'Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z'imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira. Ezayi 2:3 Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w'Uwiteka, ku nzu y'Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry'Uwiteka. Yesaya yahanuye ko mu minsi y’imperuka  umusozi wubatseho inzu y’uwiteka ariryo torero uzasumba indi misozi ndetse indi misozi ikaza gusaba ubufasha ku itorero

Reka mbanze nkubwire imisozi irindwi iyoboye isi (7 mountains of influence)

1. Ubucuruzi(business), 
   2. Politike(government), 
     3. Itangazamakuru(media)
                               4. Imyindagaduro (Arts and entertainment)
5. Uburezi (education)
6. Umuryango (Family)
    7.  Iyobokamana(religion)

Kino Yesaya yahanuye ntikirasohora , kuko muri rusange itorero ry’Imana ku isi rifite igisuzuguriro.  Abanyamahanga bahagaze kuri iyo misozi yindi bari kutubaza bati Imana yanyu irihe? Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye ubwo Imana igiye kuzana ububyutse budasanzwe noneho iyo misozi yose ikajya ishakira igisubizo mu itorero

Dushingiye ku ngingo eshatu tumaze kureba hejuru, n’igihamya kitwemeza yuko Imana yacu igiye kunamura icumu ku isi maze iyi Coronavirus ikarangira  vuba

Mukundwa iki nicyo gihe gikwiriye dukwiye kwitegura kuko nyuma yaha Imana igiye gukoresha abana bayo ku rundi rwego mwumve kino gihe ntabwo Imana izakoresha gusa abahagarara ku gatuti hoya ahubwo izakoresha buri wese bikurikije nibyo akoramo

 Amen Imana ibahe umugisha mwinshi cyane mwitegura gukoreshwa n’Imana

Iyi nyigisho yateguwe na  Ev. RWANDENZI Olivier
Talk to me Initiative (Nganiriza Inisiyative)


Sunday, April 12, 2020

Mubihe nk’ibi urupfu no kuzuka kwa Yesu bitumariye iki ? By Ev. Caleb

Icyumweru turimo u Rwanda ndetse n’Isi yose harizihizwa Pasika cyangwa gupfa no kuzuka kwa Yesu ariko kandi n’icyumweru cyahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 26 Jenocide yakorewe abatutsi muw’ 1994. ibi byose byasanze isi iri mukato katewe n’icyorezo cya Corona Virus COVID 19 ndibaza ko twayivuzeho munyandiko yacu twakoze ifite umutwe ugira uti ( ) mu by’ukuri navuga ko kuva ubwanjye namenya ubwenge cyangwa mu binyacumi 3 bishize (decades) ni ubwa mbere habayeho uruhurirane rw’ibintu nk’ibi bikabera icyarimwe kandi bikagira ingaruka zikomeye kubantu bose muri rusange.

Ariko se ko ibi byose byatukubiseho, urupfu no kuzuka kwa Yesu nk’abizera ruvuze iki? Twifashishije ibyanditswe byera:

1PETRO 2; 24 Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije.

IBYAHISHUWE 1; 4-5 Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere y'intebe yayo no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n'imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye,

YESAYA 53; 4 Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk'uwakubiswe n'Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n'imibabaro. 5 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. 
Muri ibi byanditswe nakuyemo amasomo 4 y’ ingenzi:

1 Urupfu
2 Kuzuka
3 Intimba (Imibabaro)
4 Ibyiringiro bishya

Mubyukuri nk’umwanditsi ndetse n’umuvugabutumwa bwiza ntabwo byari byoroshye guhuza ibihe turimo ndetse n’urupfu rwa yesu gusa nakomeje kubitekerezaho ubwo nasabwaga gutanga ikiganiro kuri televiziyo y’igihugu RTV (Rwanda Television) ikibazo gikomeye cyari uguhuza Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 ndetse n’urupfu rwa Yesu ariko uko nkomeza kubitekerezaho nibwo naje kubona amasomo 4 navuze hejuru ubundi yesu iyo aza gupfa ntazuke urupfu rwe twari kuzarufata nk’izabandi bose bamubanzirije ariko rwaje kugira itandukaniro ariwo Muzuko, uyu muzuko ni nawo uduha ibyiringiro by’uko n’abacu twabuze mubihe bitandukanye tuzababona kandi tukongera tukishimana nabo aho niho yavuze ngo imibabaro yacu, intimba amaganya, no gushoberwa kubera ibihe turimo cyangwa twanyuzemo umuzuko we uduha kwongera kubona ubuzima muyindi shusho.

Nakubwira ngo wowe wihebye ubona ko bicitse Yesu ni muzima ashobra kuzura ibyo byose byapfuye kuko ubwe yarazutse kandi haranditswe ngo: Heb 2:18 Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.
Uyu Yesu turimo kwibuka kuko yamenyereye umubabaro nzi neza igihe nk’iki abasha gutanga umunezero kandi uwo munezero dufite uyu munsi ndetse n’ibyiringiro bifite ikiguzi aricyo rupfu rwa yesu Christo rwaduhesheje ubuzima ndetse n’ibyiringiro bishya no kwongera kubaho Isi yadutwaye abacu n’ibyacu, itugira imfubyi ariko muriwe twabonye ibyiringiro byejo hazaza




Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Talk to me Initiative (Nganiriza Inisiyative)

Monday, April 6, 2020

BARAHINDUKIYE ARIKO NTIBAHINDUTSE (IGICE CYA 4 NI CYA 5: IMPAMVU ZIDUTERA GUHINDUKA) By Dr. Fidele Masengo




Nyuma yo kwiga ku cyanditswe kivuga ku mpinduka Imana yiteze ku bakristo (Inyigisho ya 1, 2 n'iya 3 zishingiye ku Baroma 12:2), uno munsi ndavuga ku mpamvu zidutera guhinduka.

Natekereje impamvu 2 zikomeye:

1. Imbabazi twagiriwe.


 Nashimishijwe n'uburyo Paholo yanditse ngo "ku bw'imbabazi z'Imana" (Rom 12:1). Nibajije imbabazi z'Imana Paholo avuga izo arizo nsanga mu Bice bibanziriza kiriya yaragiye azigarukaho kenshi. Ibi byatumye numva ko imbabazi twagiriwe n'Imana ariyo mpamvu ya mbere idutera guhinduka.

Ziriya mbabazi zirahagije kugirango umuntu yihe intego yo guhinduka.

Umuntu wamenye neza ko yakuwe mu rupfu rw'Iteka ntiyakomeza kubaho uko yishakiye? Uwakize indwara ikomeye akuramo n'isomo ryo kwitwararika ngo itazamufata. Uwakuriwe ho ibihano arigengesera ngo ubutaha bitazamufata.

Umukristo nyawe agomba kwitwara nk'uwagiriwe imbabazi bityo agahindura imyitwarire kugirango azigumemo. Ntabwo twababariwe ngo tugume mu byaha ahubwo guhinduka biduha kuguma mu mbabazi z'Imana!

2. Urukundo Imana yadukunze.

Impinduka niyo igaragaza urukundo dukunda Imana. Iyo Umuhungu akunze umukobwa, hari imyitwarire agaragaza. Atandukana n'abandi bakobwa, yitwara nk'ufite fiancée, yereka uwo mukobwa urukundo n'ubwitonzi. Ahindura inshuti, agahindura imivugire, imikorere, muri make arahinduka wese. Abaho nk'utacyigenga!

Biragoye kuvuga ko umuntu akunda Imana ntacyo yaretse ku bwayo. Paholo ati ntituri abacyu ngo twigenge!

Kubw'urukundo twakunzwe, turasabwa impinduka.

None se umukristo utaramenya guhindura inshuti, wibera mu kabare, wibera mu biganiro bipfuye, ukirwana, ugisinda, ukibeshya, etc. Ubwo se yavuga ko akunda Imana ate?

Urukundo rw'Imana nyarwo rudutera kubaha amategeko yayo. Yesu ati muri inshuti zanjye nimukora ibyo mbategeka (Yoh. 15:14), ati nimwitondera amategeko (bivuga ngo ayo mategeko n'abahindura) muzaguma mu rukundo rwanjye (Yoh. 15:10). Guhinduka niko kukugumisha umuntu mu rukundo.

Wowe utarahinduka, ongera ubitekerezeho kd wihe umuhigo.

Njye uno munsi nihaye uwo umuhigo.

Umunsi mwiza kuri twese!


INZIRA IGANISHA KU MPINDUKA MU BUKRISTO 
(Barahindukiye Ariko ntibahindutse- IGICE CYA NYUMA -5- )

Mwaramutse,

Uno munsi nifuje gupfundikira inyigisho narimaze iminsi mvugaho ku bakristo bahindukiye bakava mu bu pagani ariko batahindutse nyabyo nk'uko Imana ibitezeho.

Nifuje kuvuga gato ku nzira (process) y'impinduka ku mukristo.

Hari ibintu 4 mvuga bikurikira :

1 ) Impinduka ni urugendo tudakora umunsi umwe.

2) Impinduka si ikintu twiha ubwacu ariko ni ikintu duharanira kd tukagikorera;

3) Impinduka dusabwa ni igikorwa cy'ubuzima bw'umwuka kd tuyishobozwa n'Umwuka Wera;

4) Buri mukristo uharanira impinduka asabwa gusuzuma ibice byinshi bimugize: imitekerereze, ibyifuzo by'umubiri, inshuti n'uburyo abana n'abandi, imvugo, imikoreshereze y'igihe cye, etc.

Uramutse ufashe ingamba zo gukurikiza izi ngingo kuva uyu munsi, warangiza uyu mwaka uri undi muntu.

Ngahe bigire intego y'uyu mwaka kd ubiharanire kuva uyu munsi.

Umunsi mwiza kuri twese!


📩 ©️Devotion shared by Dr. Fidele Masengo,
The CityLight Center
Foursquare Gospel Church




Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)