Icyumweru turimo u Rwanda ndetse n’Isi
yose harizihizwa Pasika cyangwa gupfa no kuzuka kwa Yesu ariko kandi n’icyumweru
cyahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 26 Jenocide yakorewe abatutsi muw’ 1994. ibi byose
byasanze isi iri mukato katewe n’icyorezo cya Corona Virus COVID 19 ndibaza ko
twayivuzeho munyandiko yacu twakoze ifite umutwe ugira uti ( ) mu by’ukuri
navuga ko kuva ubwanjye namenya ubwenge cyangwa mu binyacumi 3 bishize (decades)
ni ubwa mbere habayeho uruhurirane rw’ibintu nk’ibi bikabera icyarimwe kandi
bikagira ingaruka zikomeye kubantu bose muri rusange.
Ariko se ko ibi byose byatukubiseho,
urupfu no kuzuka kwa Yesu nk’abizera ruvuze iki? Twifashishije ibyanditswe
byera:
1PETRO 2; 24 Ubwe
yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku
byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba
ye ni yo yabakijije.
IBYAHISHUWE 1; 4-5 Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana
iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere
y'intebe yayo no kuri Yesu Kristo, ari
we mugabo wo guhamya ukiranuka n'imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi,
udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye,
YESAYA 53; 4 Ni
ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko
twebweho twamutekereje nk'uwakubiswe n'Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa
n'imibabaro. 5 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe,
yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we,
kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.
Muri ibi byanditswe nakuyemo amasomo
4 y’ ingenzi:
1 Urupfu
2 Kuzuka
3 Intimba (Imibabaro)
4 Ibyiringiro bishya
Mubyukuri nk’umwanditsi ndetse n’umuvugabutumwa
bwiza ntabwo byari byoroshye guhuza ibihe turimo ndetse n’urupfu rwa yesu gusa
nakomeje kubitekerezaho ubwo nasabwaga gutanga ikiganiro kuri televiziyo y’igihugu
RTV (Rwanda Television) ikibazo gikomeye cyari uguhuza Jenocide yakorewe
abatutsi muri 1994 ndetse n’urupfu rwa Yesu ariko uko nkomeza kubitekerezaho
nibwo naje kubona amasomo 4 navuze hejuru ubundi yesu iyo aza gupfa ntazuke urupfu rwe twari kuzarufata nk’izabandi
bose bamubanzirije ariko rwaje kugira itandukaniro ariwo Muzuko, uyu muzuko ni nawo uduha ibyiringiro by’uko n’abacu twabuze mubihe bitandukanye tuzababona
kandi tukongera tukishimana nabo aho niho yavuze ngo imibabaro yacu, intimba
amaganya, no gushoberwa kubera ibihe turimo cyangwa twanyuzemo umuzuko we uduha
kwongera kubona ubuzima muyindi shusho.
Nakubwira ngo wowe wihebye ubona ko
bicitse Yesu ni muzima ashobra kuzura ibyo byose byapfuye kuko ubwe yarazutse
kandi haranditswe ngo: Heb 2:18 Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa
ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.
Uyu Yesu turimo kwibuka kuko
yamenyereye umubabaro nzi neza igihe nk’iki abasha gutanga umunezero kandi uwo munezero dufite uyu munsi ndetse n’ibyiringiro bifite ikiguzi
aricyo rupfu rwa yesu Christo rwaduhesheje ubuzima ndetse n’ibyiringiro bishya
no kwongera kubaho Isi
yadutwaye abacu n’ibyacu, itugira imfubyi ariko muriwe twabonye ibyiringiro
byejo hazaza
Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza Inisiyative)
No comments:
Post a Comment