Monday, April 6, 2020

BARAHINDUKIYE ARIKO NTIBAHINDUTSE (IGICE CYA 4 NI CYA 5: IMPAMVU ZIDUTERA GUHINDUKA) By Dr. Fidele Masengo




Nyuma yo kwiga ku cyanditswe kivuga ku mpinduka Imana yiteze ku bakristo (Inyigisho ya 1, 2 n'iya 3 zishingiye ku Baroma 12:2), uno munsi ndavuga ku mpamvu zidutera guhinduka.

Natekereje impamvu 2 zikomeye:

1. Imbabazi twagiriwe.


 Nashimishijwe n'uburyo Paholo yanditse ngo "ku bw'imbabazi z'Imana" (Rom 12:1). Nibajije imbabazi z'Imana Paholo avuga izo arizo nsanga mu Bice bibanziriza kiriya yaragiye azigarukaho kenshi. Ibi byatumye numva ko imbabazi twagiriwe n'Imana ariyo mpamvu ya mbere idutera guhinduka.

Ziriya mbabazi zirahagije kugirango umuntu yihe intego yo guhinduka.

Umuntu wamenye neza ko yakuwe mu rupfu rw'Iteka ntiyakomeza kubaho uko yishakiye? Uwakize indwara ikomeye akuramo n'isomo ryo kwitwararika ngo itazamufata. Uwakuriwe ho ibihano arigengesera ngo ubutaha bitazamufata.

Umukristo nyawe agomba kwitwara nk'uwagiriwe imbabazi bityo agahindura imyitwarire kugirango azigumemo. Ntabwo twababariwe ngo tugume mu byaha ahubwo guhinduka biduha kuguma mu mbabazi z'Imana!

2. Urukundo Imana yadukunze.

Impinduka niyo igaragaza urukundo dukunda Imana. Iyo Umuhungu akunze umukobwa, hari imyitwarire agaragaza. Atandukana n'abandi bakobwa, yitwara nk'ufite fiancée, yereka uwo mukobwa urukundo n'ubwitonzi. Ahindura inshuti, agahindura imivugire, imikorere, muri make arahinduka wese. Abaho nk'utacyigenga!

Biragoye kuvuga ko umuntu akunda Imana ntacyo yaretse ku bwayo. Paholo ati ntituri abacyu ngo twigenge!

Kubw'urukundo twakunzwe, turasabwa impinduka.

None se umukristo utaramenya guhindura inshuti, wibera mu kabare, wibera mu biganiro bipfuye, ukirwana, ugisinda, ukibeshya, etc. Ubwo se yavuga ko akunda Imana ate?

Urukundo rw'Imana nyarwo rudutera kubaha amategeko yayo. Yesu ati muri inshuti zanjye nimukora ibyo mbategeka (Yoh. 15:14), ati nimwitondera amategeko (bivuga ngo ayo mategeko n'abahindura) muzaguma mu rukundo rwanjye (Yoh. 15:10). Guhinduka niko kukugumisha umuntu mu rukundo.

Wowe utarahinduka, ongera ubitekerezeho kd wihe umuhigo.

Njye uno munsi nihaye uwo umuhigo.

Umunsi mwiza kuri twese!


INZIRA IGANISHA KU MPINDUKA MU BUKRISTO 
(Barahindukiye Ariko ntibahindutse- IGICE CYA NYUMA -5- )

Mwaramutse,

Uno munsi nifuje gupfundikira inyigisho narimaze iminsi mvugaho ku bakristo bahindukiye bakava mu bu pagani ariko batahindutse nyabyo nk'uko Imana ibitezeho.

Nifuje kuvuga gato ku nzira (process) y'impinduka ku mukristo.

Hari ibintu 4 mvuga bikurikira :

1 ) Impinduka ni urugendo tudakora umunsi umwe.

2) Impinduka si ikintu twiha ubwacu ariko ni ikintu duharanira kd tukagikorera;

3) Impinduka dusabwa ni igikorwa cy'ubuzima bw'umwuka kd tuyishobozwa n'Umwuka Wera;

4) Buri mukristo uharanira impinduka asabwa gusuzuma ibice byinshi bimugize: imitekerereze, ibyifuzo by'umubiri, inshuti n'uburyo abana n'abandi, imvugo, imikoreshereze y'igihe cye, etc.

Uramutse ufashe ingamba zo gukurikiza izi ngingo kuva uyu munsi, warangiza uyu mwaka uri undi muntu.

Ngahe bigire intego y'uyu mwaka kd ubiharanire kuva uyu munsi.

Umunsi mwiza kuri twese!


📩 ©️Devotion shared by Dr. Fidele Masengo,
The CityLight Center
Foursquare Gospel Church




Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

1 comment: