Nezejwe no gusangira namwe Ijambo ry'Imana biciye kuri uru rubuga.
Turebere hamwe iyi nyigisho nahaye umutwe uvuga ngo " YEHOVAYIRE (God is Provider"
Intang 22:13 Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi y'intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy'umuhungu we.

Intang 22:14 Aburahamu
yita aho hantu Yehovayire, nk'uko bavuga na bugingo n'ubu bati “Ku musozi
w'Uwiteka kizabonwa.”
Mubusobanuro bw’ijambo
*Yehovayire* nakuyemo ihishurirwa rikomeye risobanura ubugari, ubunini,
imbaraga no gukomera kw’Imana twiringiye, Abraham arimo asenga yafashe icyemezo
kitafatwa na buri wese cyo gutamba umwana we rukumbi. Maze Imana yishakira
igitambo Isaka ahindurwamo impfizi y’Intama.
Mumbaraga zayo Imana
ifite ubusobanuro butangaje IMANA NI ICYO UMUNTU ATARI CYO kuko iyo urebye mu byanditswe byera ubona ibisa n'ubusobanuro butangaje,
- Imana ni umwuka ( Yohana 4:23) . Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.
- Imana irakiranuka ( Matayo 5:48) Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.
- Imana ntigererwanwa (Yesaya 40:25). “Nuko rero mwangereranya na nde twahwana?” Ni ko Uwera abaza.
Icyo dusabwa ni
ukuyiringira tudashidikanya! kura amaso kubantu nibifatika wizere Imana
nk'ishobora byose ubwayo izishakira igitambo mu nzitane z'ibikugoye.
SHALOM
Inyigisho itegurwa na
Ev. Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative
(Nganiriza inisiyative)