NARAMUBONYE LIVE CONCERT
Ubwanjye ntewe Ishema no kwitwa Umujyana wa Sam Rwibasira kumpamvu zirenze imwe, kandi ntewe ishyaka no gufasha iyi mpano nshyashya Izamukanye Imbaraga.
Kuri uyu musore nuko ari concert yateguwe mu rwego rwo gushyira hanze no kugaragaza Impano ye, biciye mu ivugabutumwa ry'indirimbo rigarura benshi kuri Kristo.
Ni concert igambiriye kugarura benshi kuri kristo cyane cyane urubyiruko ndetse Ni ubwa mbere agiye gukora concert nyuma y igihe gito atangiye umuziki.
Icyo abantu bazitega mbere na mbere ni uguhembuka k'ubugingo bwabo, uzayizamo wese ntazasubirayo uko yaje.
ikindi ni uko iyi concert ya Sam irimo udushya twinshi cyane(creativite) , harimo za sketch zizaba zisobanura indirimbo ari kuririmba, azakorana na Mass choir ndetse harimo ni ababyinnyi bazamufasha kubyina zimwe mu ndirimbo ze (modern Dance).
ikirenze kuri ibyo ni uko abantu bakunda umuziki w'umwimere ndetse ni amajwi ayunguruye bazabisanga muri iyi concert ya Sam Rwibasira sinabura kubashishikariza kutazabura muri iki gitaramo kuko inkuru mbarirano iratuba kandi turi kumwe ni abandi batumirwa benshi mukunda kandi basizwe bazadufasha guhimbaza Imana nka Simon Kabera, Rachael Rwibasira, Arsene Tuyi, New melody ndetse na True Promises.
Ijambo ry’Imana ntiryibagiranye kuko Rev.Pst Vicent Rwibasira akaba n’umubyeyi wa Sam ariwe uzigisha. Mbibutse ko kwinjira ari ubuntu mbahaye Ikaze.
Ubwanditsi.
cant wait
ReplyDeleteyes
ReplyDelete