Sunday, December 15, 2019

GUSENGA NTABWO ARI UKUGANIRA N’IMANA GUSA .By Ev. Caleb


Abefeso 6:18 [18]musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.

“Ibi rero bivuga ko gusenga Atari ukuganira n’Imana ahubwo numwanya uwo ariwo wose usabaniramo n’Imana yaweaho ariho hose.”

nta muntu Udasenga, by’umwihariko Nta mukristo udasenga, gusenga ni igikorwa abantu benshi bafashe nk'uburyo bwa magi (Magic) kugira ngo babone igitangaza, (magic formula) ibi bigatuma bumva ko gusenga hari ukuntu ugomba kuba umeze cg ukuntu ugomba kuba witwaye bamwe bibwira ko hari n'amagambo runaka agomba gukoreshwa kugira ngo bumvwe n'Imana maze ikore ibyo bayisabye.

Iyo ubajije abantu benshi ngo gusenga ni iki benshi basubiza ko gusenga ari ukuganira n’Imana. Nyamara ikigaragara nuko abenshi iyo basenga ntabwo baganira n’Imana kuko bafashe isengesho nk’igikorwa cyo kujya gutura Imana ibibazo byabo ikindi kandi iyo bayibwira, abakubwira ko bumva nayo ivuga ni bacye.

None niba gusenga ari ukuganira n’Imana nkuko benshi babivuga kuki bo Batayumva ivuga, kandi bidashoboka ko waganira n’umuntu ukavuga wenyine we atavuga ?

N’ibyo koko gusenga ni ukuganira n’Imana, ni umwanya wo kumva icyo ivuga nawe ukayibwira ni ukuvuga ngo ni igihe ugirana ubusabane bwihariye nayo, aha ushobora no kuyisaba kuko muba muri kuganira ariko ntabwo gusenga ari umwanya wo gusaba gusa. Igituma benshi iyo basenga bavuga ariko ntibumve yo ivuga nuko basenga nabi kuko uko byagenda kwose iyo uganira n’umuntu yaguhaye umwanya we ntabwo wavuga wenyine kuko ibyo ntabwo byitwa gusabana.

Paul yerekanye uburyo dukwiye gukoresha dusenga ndetse na Yesu yarekanye ko aribwo buryo bwonyine Imana ikwiye gusengwa mo.

Yohani 4:23 [23]Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by'ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Na Paul yerekana ko dukwiye gusengesha umwuka iteka, benshi batekereza ko gusengesha umwuka ari ugusenga uvuga mu ndimi nyamara ndakwibutsa ko kuvuga mu ndi si iby’abantu bose kuko ari imwe mu mpano z’umwuka bivuze ko bose batahawe iyi mpano.

Ahubwo gusengesha umwuka bivuze gusenga uyobowe n’Umwuka w’Imana atari Amarangamutima yawe kuko benshi iyo basenga bazana Amarangamutima yuzuye mu mitima yabo bakibwira ko ariko gusenga Imana ndakwibutsa ko Imana yo atari nk’umuntu ngo ikururwe n’amarangamutima y’umuntu. Niyo mpamvu igusaba gusengesha umwuka iteka muburyo bwose bwo gusenga kuko nibwo uzabikora uko ibyifuza ntabwo dushobora kumenya ubushake bw’Imana tutabumenyeshejwe n’Umwuka wayo niyo mpamvu utasenga neza utayobowe nawe kuko gusenga kugira umumaro ni igihe usenze nkuko Imana ishaka.

1 Yohani 5:14 [14]Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka,

Ntibishoboka ko Imana yatwumva dusenze bitandukanye nuko ishaka. Ntabwo igendera ku gahinda wayeretse oyaah! Ntabwo yita ku buryo ukurikiranya amagambo, Imana yita kuwasabye ikintu nk’uko ishaka, rero ntabwo wabimenyeshwa na kamere kuko Amarangamutima y’umuntu niyo kamere ye, ibi ubimenyeshwa gusa n’Umwuka wayo kuko Yesu niwe wavuze ngo azenda kubya Data abibazanirekuko niwe ufite ubushobozi bwo kumenya uko Imana itekereza (1 Abakorinto 2:11). Nicyo cyatumye Paul yandikira abaroma ati : Abaroama  8:26-27 [26]Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa, [27]kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka.

Rero igifite umumaro si aho uri gusengera, si uburyo witwaramo usenga, yewe si n’amagambo uvuga usenga ahubwo ni uburyo wumva umwuka wera icyo avugana n’Imana ku bwawe maze ugakurikira iyo nzira aho niho ushobora kuganira n’Imana kuko kamere iba yataye agaciro hari gukora umwuka wera aho ibyo uzahasabira byose uzabibona kuko uzaba umaze kumenya ibyo Imana ishaka.

 Ntabwo wambwira ngo uzasenga kandi utazi icyo Imana ishaka utazibeshya ngo kuba ubona bimwe usengera ni Imana iba yakumvishe, kuko n’umujura asenga akina ati Mana umfashe ntibamfate kandi ntafatwe pe ntabwo ibikubaho byose ari ibisubizo by’amasengesho yawe kuko ibyo ufite kubera gusenga hari ababifite batasenze ibisubizo byo gusenga ntabwo wabihabwa ni ikindi niyo mpamvu ukenera kumenya ibyo Imana ishaka.

Najo imodoka, Inzu, amashuri, umugore, umugabo, akazi n’ibindi hari abafite byiza kukurusha batasenze ntabwo ibisubizo by’isengesho abapagani babiheshwa n’imirimo y’amaboko yabo. Imana itanga icyo umuntu ataheshwa n’amaboko ye icyo nicyo gisubizo cy’isengesho.

NUKO RERO NI MUSENGA MUSENGESHE UMWUKA ITEKA MU BURYO BWOSE BWO GUSENGA NIBWO MUZAGANIRA N’IMANA

Inyigisho yateguwe na Amani B na Ev. Caleb. UWAGABA_
Email: agacaleb@gmail.com / amanibizimungu@gmail.com 
Talk to me Initiative ( Nganiriza Inisiyative).

No comments:

Post a Comment