Monday, February 10, 2020

BARAHINDUKIYE ARIKO NTIBAHINDUTSE (IGICE CYA I) by Dr. Fidele Masengo

Abaroma 12:2

Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. 

Muri iki gitondo nifuje gusubira mu nyigisho ivuga ku mpinduka Imana yiteze kuri buri mukristo. 

Nk'umushumba njya mpura n'abashakanye kenshi aho rimwe na rimwe umwe muri bo ambwira ngo "usengere umugore/umugabo wanjye ahinduke"; "Kuva tubana yananiwe guhinduka"; "usengere abana banjye bahinduke"; "nategereje ko umuyobozi wanjye mu kazi ahindura imyitwarire ndaheba"; "umuturanyi wanjye n'umuntu ugoye, umusengere azahinduke". 

Uyu mutwe w'ijambo umazemo imyaka myinshi. Imana yatangiye kuwunganirizaho muri 2008 inyereka ubuzima bamwe mu bakozi b'Imana ndetse n'abakristo babayemo. Irambwira ngo "ABANTU BARAHINDUKIYE ARIKO NTIBAHINDUTSE".

Nitegereje nasanze abantu benshi barahinduye amazina bitwa abakristo ariko bataribo nyabyo. Abantu bitwa abanyamasengesho ariko ntibabayeho nk'abo; bavugwaho impano ariko nta mbuto zazo bagira. Bitwa abashumba ariko nta mbuto z'abashumba bagira; bitwa abahanuzi ariko nta mbuto z'abahanuzi zibaranga. Nta rukundo. Imanza zabo ntaho zitaniye n'izabapagani. Imibereho yabo ntiyahinduwe n'Ijambo ry'Imana.

Nyamara abo tubana, abo tuvukana, abo dusengana,  badutegerejeho impinduka kuruta kubabwirwa ko twahinduye gusa izina. Sosiyete itwitezeho impinduka, etc. 
Imana nayo itwitezeho impinduka! Si ngombwa ko tubwira abantu ko turi abakristo ariko ni ngombwa ko abatubona batubonamo ubukristo n'ubwo tutabivuze.

Maze gutekereza kuri iri jambo nibajije ibibazo bikurikira : 

1) Impinduka isobanura iki ku bakristo?
2) Intego yo guhinduka ni iyihe ku mukristo?
3) Impamvu yo guhinduka ni iyihe?
4) Ni iyihe nzira umuntu anyuramo kugirango ahinduke ?

Kugira ngo ndaha abasomyi inyandiko ndende, ndirinda kwinjira muri ibi bibazo none. Ariko ndasaba buri wese kwibaza no kwisubiza iki kibazo: Naba narahindutse? Naba nifuza guhinduka? Niba ari yego, mu biki? Kandi kuberiki?

Mugire umunsi mwiza mwese! 

©️Devotion shared by Dr. Fidele Masengo,
The CityLight Center
Foursquare Gospel Church


Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

No comments:

Post a Comment