Saturday, March 7, 2020

BAHINDUYE IZINA ARIKO. NTIBAHINDUTSE (IGICE CYA 2 NI CYA 3) By Dr. Fidele Masengo


NONE SE WAHINDUTSE KUKI? (Abaroma 12:2)

Nyuma y'inyigisho y'ejo benshi bagiye banyandikira babaza ko nzakomeza uyu mutwe w'ijambo. Nk'uko nari nabivuze iyi nyigisho irakomeza.

Uno munsi ndavuga ku bisobanuro byo  "guhinduka".

Ijambo "guhinduka" rikoreshwa muri kiriya cyanditswe riva mu rurimi rw'urugiriki "metamorphosis" biva mu nshiga "metamorphoo" bivuga gufata indi shusho. Niryo ryakoreshejwe bavuga ukuntu "amazi" yabaye "vino" I Kana. Ni naryo ryakoreshejwe Yesu arabagirana imbere y'abigishwa (Mat. 17:1-2).

Paholo akoresha ririya jambo, yavugaga impinduka mu mico, no mu myitwarire (conduct and character).

Guhinduka ntabwo ari ikintu twikorera ubwacu ariko ni ikintu twemera ko kitubaho. Uwakijijwe yemerera Imana kumuhindura binyuze mu Ijambo ry'Imama rya buri munsi, mu gusenga ndetse no kwera imbuto. Iyo ibi bibaye, nibyo Paholo yita kuba icyaremwe gishya
(2 Kor. 5:17).

Nyuma yo gutanga ibi bisobanuro, ndabaza buri wese wasomye ubu butumwa icyo gukizwa byahinduye muri we.

Niba wari usanzwe urakara vuba, uvugira hejuru, urwana, utukana, usambana, usinda, wiba, ubana nabi n'uwo mwashakanye, ushwana n'abaturanyi, ubeshya, ukwiza ibihuha, ucuragura, uroga, wivumbura, usebanya, urarikira, etc. Ukaba ukibyiberamo na nyuma yo gukizwa, ubwo umuntu yakwibaza ngo "wakijijwe iki"?, wahindutse ute?


Umugore wawe abayeho mu bwoba buhoraho, Umugabo wawe abayeho mu gahinda, abaturanyi barakwiganya, abana warabahahamuye, uri indaya wasenye ingo z'abandi, ku kazi wigize intare, abantu bose muri Quartier ntawe ugera iwawe kubera ibyo uvugwaho...None se wakijijwe iki?

Fata umwanya utekereze ku mpinduka nyayo Imana ikwitezeho.


BARAHINDUKIYE ARIKO NTIBAHINDUTSE

(IGICE CYA 3: INTEGO YO GUHINDUKA)

Ubukristo bushingiye ku bushake bwo guhinduka icyaremwe gishya kandi kwera imbuto z'abakristo biva ku guhinduka. Umukristo utagira intego yo guhinduka ntazi neza ibisobanuro by'agakiza. Kugera mu ijuru kwe byaba ari impanuka.

1. Umukristo asabwa gusa na Kristo ndetse no guhinduka nkawe.

Iki ni kimwe mu bintu biranga abakristo (abigishwa). Yesu ubwe yavuze ko iyo umwigishwa atunganye amera nk'umwigisha we(Luka 6:). Si Yesu wabivuze gusa, Paholo yavuze ko mu mugambi w'Imana hali ko umuntu agomba gusa na Kristo (Abaroma 8:29). Ni nabyo Paholo yakunze kwigisha mu nzandiko ze (2 Korinto3:18) ahugura abantu kwitandukanya.

2. Kubaho nka Yesu n'iyo mpinduka nyayo Imana itwitezeho.


Ibi nibyo bigaragaza imyemerere n'ibyiringiro yacu. Birababaje kubona abashumba, abaririmbyi, intumwa, abakristo ariko badasa na Kristo. Rero iyo umuntu akijijwe ntase na Yesu kd ntabeho nka Yesu, aba akiri uwo gushidikanywaho mu gakiza.


Ibibazo nkwibariza:

 Mu muryango, mu mudugudu utuye, mu rusengero ubamo, mu kazi ka buri munsi ubamo, baba bajya bagusomamo gusa na Yesu? Mbese ubaye ho nk'uko Yesu yari kuba abayeho?

Isuzume!

Mugire umunsi mwiza.



Devotion shared by Dr. Fidele Masengo,

The CityLight Center
Foursquare Gospel Church



Email: agacaleb@gmail.com

Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

No comments:

Post a Comment