Thursday, July 16, 2020

AMABANGA 3 Y’ IGISHYITSI By Ev. Caleb



Igishyitsi ni igice cyo hagati mu bigize igiti. Kitwa igishyitsi nyuma yuko igiti nyirizina gitemwe ariko ntikirandurwe burundu mu butaka. ubusanzwe kiba ari igiti, ariko iyo habayeho impamvu ituma igiti gitemwa ntikirandurwe burundu, hari igice gisigara hejuru y’ubutaka kiba kigaragarira buri wese, kandi akenshi gikoreshwa mu buryo butagaragaza umusaruro.

Iki gice ni cyo nifuje kuvugaho, Umwuka w’Imana yakomeje ku kinganirizaho ijoro ryose nyuma yo ku kibona nkagifotora ku muhanda aho abantu bose bakibona. Nawe ushobora kuba waratemwe ariko mu by’ukuri uri ahantu buri muntu wese akubona.

Hano hari amabanga atatu ukwiriye kugendana mu gihe wumva ubuzima bwawe bwanze, wibona nk’igishyitsi.

Yobu 14: 8. Nubwo umuzi wacyo usazira mu butaka, n’igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu. Hari byinshi biduhejeje mu mukungugu nyamara wibukeko umukungugu ari wo uvamo icyondo kandi icyondo akenshi kiba kibitse ifumbire ari nayo ibiti byinshi bikenera ngo bibeho.


Dore amabanga atatu igishyitsi kigendana

1. Uwatemye igiti ntaba yifuza ko igishyitsi cyacyo gisigara kuko nta mumaro wacyo uba uhari ariko kurandura igishyitsi biragora bituma kirambira mu butaka, n'ubwo hatabaho ubushake n’amahitamo y’uwariwe wese urasabwa kwihanganira mw’isi ukayigumamo hirengagijwe byose byagukomye mu nkokora ukwiriye guhorana ibyiringiro bidakamuka.

2. Igishyitsi ubuzima bwacyo bushingiye mu mizi yacyo iyo cyumvise amazi kirongera kibaho. (9. Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka, Kigatoha nk’igiti kikiri gito). Ubuzima bwacu bugira icyerekezo ndetse no kuramba ahanini bushingiye kucyo twishingikirijeho, ibyo wemera, ibyo watura, ibyo wizera, byerekana neza mu buryo bugaragara cyangwa butagaragara (bw’ibanga) aho werekeza ndetse n'uwo uzabawe kabone niyo waba waratemwe, iyo habayeho impamvu yo guhembuka urongera ukabaho kandi neza. Ese imizi yawe itegereje imvura ngo yongere itange ubuzima?

3. Kwihanganira agasuzuguro kabagikandagiraho, abakihanagurizaho ibyondo mugihe kimvura, ndetse n’umukungugu wa hato na hato, abagikwikiriraho amasuka mu gihe kihinga, ndetse nabakicaraho baganira ibitagifitiye umumaro, byose birangizwa nuko cyumvise imvura. Yobu 14:7. “Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome.

Ubwo byumvikane ko  imbaraga z’urufatiro ruzima kandi rufatika, kuko bigereranywa n’imizi ni ho ubuzima bwo gushikama bushingiye ukamenya kwihanganira ibito n’ibinini, ibyorshye n’ibikomeye. Nubwo aka kanya waba ubona ko nta mpamvu yo kwihangana ihari ariko impamvu yo kubaho ndetse n’ejo yo irahari kandi irafatika.


Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza Inisiyative)

No comments:

Post a Comment