Ujya ugera mu mayira
abiri maze ukumva ushidikanije inzira unyuramo hahandi uba wibaza uti nkomeze I
buryo cyangwa i bumoso? Ibi si wowe wenyine bibaho ahubwo navuga ko biba kuri
buri umwe, ariko muri byose ntukihute ngo nuko inyuma yawe hari ibigukurikiye akenshi
duterwa ubwoba naho tuva ndetse dugahangayikira aho tujya kuko tuba tutahazi
ariko se dukwiriye gukora iki mugihe bimeze bitya? mugihe cya none ndetse ni kizaza
uzapfukame uyoboze Imana inzira yo kunyuramo, Imana iba bugufi bwacu nkaho
gukabakaba umuririmbyi we yavuze neza ko iba bugufi bwacu kuruta umwambaro
twambaye, ukwiriye kwibuka ko nta muntu n’umwe Imana itumva isengesho rye! Ahubwo
akenshi tuyibaza twageze aho tujya aho kuyiyoboza inzira yo kunyuramo!
Dore
impamvu zifatika ukwiriye kuyoboza Imana inzira:
1. Imana n’umwizerwa
Imana
mugihe yahaga Aburamu isezerano ry’uko azaba sekuruza w’amahanga ntabwo
yumvaga neza ibyo arimo Dusomye Itangiriro, 12:3 Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi
uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa
umugisha. ndetse arakomeza naho imuhereye umwana w’umuhungu
isaka imusaba ko uwo mwana wari ikinege kuri Aburamu na Sarayi amutangaho
igitambo, Itangiriro 22:1 (Hanyuma y’ibyo, Imana igerageza
Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”)
uribaza iki kizere Abraham yasabwaga ku girira Imana imbaraga byamusaba ese niyo
wagira inshuti, umubyeyi, umufasha, cyangwa undi wese umwizera bingana bite?
hejuru y’icyo kizere umugirira hakwiriye kuza Imana kuko baravuga ngo uyibitsa
ibanga ntirimene, mwagendana ntigusige.
2.
Imana
ntibeshya
Itangiriro 15:1(Aburamu yizera Uwiteka; Uwiteka amusezeranya
isezerano) Itangiriro 17:4 (“Dore isezerano ryanjye ubwanjye
ndariguhaye, nawe uzaba sekuruza w’amahanga menshi.) nkunda
kuvuga ngo” Imana ntibeshya nubwo ibeshyerwa, akenshi muri sosiyete zacu usanga
abantu bakubwira ngo Imana yavuze ibi n’ibi ariko ndagirango nkwibutseko iyo
ariyo ubwayo yabivuze ntishobora kuvuga ibidaturutse mukuri kwayo. ubwayo ibyo
ivuga iranabisohoza ntakabuza, ubuzima bwacu bukwiriye kwizirika ku mana kuko
niyo ibyo yagusezeranije byatinda amaherezo birasohora.
3. Imana niyo yonyine izi ibiri imbere
yacu:
Mu buzima bwacu dukunda
gushaka kumenya ibizaba ejo niho usanga kenshi abantu bakunda ababahanurira ngo
babawire ibizaba ejo bibiliya abo yitaga ba bamenya, uburyo umuntu aremye,
abayeho mukugirira amatsiko ibizakurikiaho hanyuma ndagirango nkumare
Impungenge, ko ibyo utekereza byose ukwiriye kwibuka ko Imana ariyo yonyine izi
ibizaba ejo ninayo itanga kumenya ibizakurikiraho inzira uzacamo ejo ukwiriye
kuyiyoboza Imana uyu munsi, Ezira 8:21(Maze ntegekera kwiyiriza ubusa aho
ngaho kuri uwo mugezi Ahava, kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu,
ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe n’abana bacu bato n’ibintu byacu
byose,) Nehemiya ntamahitamo yagize yandi uretse gushaka
kumenya iby’urugendo rwe yari afite imbere kandi uburyo yagomba kuyimenya
yagomba kuyoboza Imana.
Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza Inisiyative)
Uwiteka aguhe umugisha iyi nyigisho Ni nziza Kandi iranyubatse Kandi nukuri ibi bibaho cyane tukibuka Kuyibaza twamaze kwinjira mu kaga gakomeye tugahindukira tukayibaza ko twayobye !!!! Kdi nyamara mu kugenda tutayibajije 🤔 bro Imana iguhe umugisha Kandi ikomeze igukuze uzagere kure hashoboka
ReplyDelete