Benshi muri iyi minsi kubera ibibazo
isi irimo bya COVID 19 batekereje ko wenda ahari ryaba ariyo herezo ry’isi,
ndetse abandi bakurikije ibyo NASA yavuze ko hari ikibuye gishobora kugonga isi
bagatekereza ko naryo ryaba iherezo ry’isi. Ibi isi iri gucamo muri iyi minsi
:ibyorezo, intambara, Ishyanga gutera irindi n’ibindi ...... , n’ibimenyetso
by’Imperuka kandi nibyo bibiliya yita kuramukwa k’umugore
Reka Turebere hamwe bino bintu bitatu
ndakubwiza ukuri birakuremera ibyiringiro yuko ibi bibazo isi irimo turabivamo
vuba, ahubwo icyo nakubaza muri iyi minsi uri gukora amahamba kuko turava muri
ibi bihe dusimbuka hagari
1. icya mbere Imperuka izaba mu isi hari amahoro ndetse ni abantu
basubiye muri business zabo
Mt 24:38 kuko nk'uko bari bameze muri
iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga,
barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,
Mt 24:44 Nuko namwe mwitegure, kuko
igihe mudatekereza ari cyo Umwana w'umuntu azaziramo.
Imperuka izaba isi iri mu mahoro , ndetse ni abantu barasubiye muri
business zabo za buri munsi
Yesu yatubwiye muri icyo cyanditse
uko byari bimeze mu gihe cya Nowa, Ninako ni umwana w’umuntu azaza bimeze
bazaba barongora, bashyingira , barya banywa. Ukomeje hepfo hatubwiye uko umwe
azaba ari ku rusyo umwe agende undi asigare bivuze ngo business zizaba zikorwa
rwose isi itari mu kato nkaka turimo ubu.
2. Icya kabiri ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirwa amahanga yose
Mat 24:14 Kandi ubu butumwa bwiza
bw'ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga
yose, ni bwo imperuka izaherako ize. Ubushakashatsi bwa 2018 bwerekanaga ko
abarenga miliyaridi 3 batarumva ubutumwa bwiza, mbese abarenga 40% by’abatuye
isi ntibaragira amahirwe yo kumva ubutumwa bwiza ngo babwange cg babwemere
NB: aha baba bavuga abantu bataragira
amahirwe namwe yo kumva ubutumwa bwiza bwa Yesu.
Aba Bantu bataragerwaho ni ubutumwa
bwiza bari mu byiciro bitanu
1. Gakondo
2. Buddist
3. Hindu
4. Islam
5. Unreligious (abatagira Idini)
Ndangira ngo Nkwibutse ko buri gihe cyose itorero rya kristo iyo
ryibagirwaga ibwirizwa rikuru (Mat 28:19 Great commission) ryahuraga n’ibibazo Urugero: mu
itorero rya mbere bahuye n’ingorane zikomeye, ubwo bari bibereye mu munyenga
w’ububyutse bw’i Yerusalemu, bibagirwa kujyana ubutumwa mu mu mahanga, bamaze
kwica Stefano baratatana bose kubera akarengane babona kujyana ubutumwa ku
mpera z’isi Mukundwa, Habakuki yabivuze neza ko hari igihe isi yose izakwira kumenya
Uwiteka Hab 2:14 Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw'Uwiteka, nk'uko inyanja
y'amazi isendēra.
3. icya gatatu Itorero rizagira agaciro ndetse na influence kubibera
byose mu isi
Ezayi 2:2 Mu minsi y'imperuka umusozi
wubatsweho inzu y'Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z'imisozi, ushyirwe hejuru
usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira. Ezayi 2:3 Amahanga menshi
azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w'Uwiteka, ku nzu
y'Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i
Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry'Uwiteka. Yesaya yahanuye ko mu minsi
y’imperuka umusozi wubatseho inzu y’uwiteka ariryo torero uzasumba indi
misozi ndetse indi misozi ikaza gusaba ubufasha ku itorero
Reka mbanze nkubwire imisozi irindwi iyoboye isi (7 mountains of
influence)
1. Ubucuruzi(business),
2. Politike(government),
3. Itangazamakuru(media)
4. Imyindagaduro (Arts and entertainment)
5. Uburezi (education)
6. Umuryango (Family)
7. Iyobokamana(religion)
Kino Yesaya yahanuye ntikirasohora ,
kuko muri rusange itorero ry’Imana ku isi rifite igisuzuguriro. Abanyamahanga bahagaze kuri iyo misozi
yindi bari kutubaza bati Imana yanyu irihe? Ariko igihe kiraje ndetse
kirasohoye ubwo Imana igiye kuzana ububyutse budasanzwe noneho iyo misozi yose
ikajya ishakira igisubizo mu itorero
Dushingiye ku ngingo eshatu tumaze kureba hejuru, n’igihamya kitwemeza
yuko Imana yacu igiye kunamura icumu ku isi maze iyi Coronavirus ikarangira
vuba
Mukundwa iki nicyo gihe gikwiriye
dukwiye kwitegura kuko nyuma yaha Imana igiye gukoresha abana bayo ku rundi
rwego mwumve kino gihe ntabwo Imana
izakoresha gusa abahagarara ku gatuti hoya ahubwo izakoresha buri wese
bikurikije nibyo akoramo
Amen Imana ibahe umugisha mwinshi
cyane mwitegura gukoreshwa n’Imana
Iyi nyigisho yateguwe na Ev. RWANDENZI Olivier
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza Inisiyative)