Friday, November 29, 2019

IGABURO RYERA RIMAZE IKI ?



M'ubuzima busanzwe iyo ufite ikintu cy’agaciro cg se kigufitiye umumaro ntuhore ucyibuka uragitakaza

1 Kor 11:23-25
[23]Nuko icyo nahawe n'Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima
[24]akawushimira, akawumanyagura akavuga ati “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.”

[25]N'igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.”

Amadini menshi yizera Kristo afite igaburo ryera nk'umuhango ndetse n'itegeko basigiwe n’umwami Yesu. Kandi iyo witegereje uko amadini menshi akora icyo gikorwa usanga gikorwa nk’umuhango nyine kubera itegeko, nyamara sicyo Yesu yavuze ntabwo Yesu yatanze iki gikorwa nk’itegeko ahubwo yagitanze nk’ihame. Hari itandukaniro rinini hagati y’ihame n’itegeko.
Itegeko: ni ikintu ugomba gukora kubw’inyungu zuwaritegetse byaba bigufitiye inyungu cg ntazo ufitemo kandi itegeko rigendana n’ibihano.

*Ihame:* ni uburyo buriho bugenga imibereho ntabwo utegekwa kuryubahiriza ariko iyo ushaka kubaho ubuzima butangwa n’iryo hame uraryubahiriza ryo ntirigira ibihano ahubwo ryerekana ingaruka zo kutarigenderamo.
Yesu rero ntabwo yaduhaye itegeko ry’igaburo ryera ahubwo yatweretse Ihame ryo gukora igaburo ryera.
Abenshi ku igaburo niho hatangirwa amatangazo yagenewe abanyedini ndetse ku igaburo ni igihe abantu bongera kwisuzuma bakishakaho ibyaha ngo batarya banduye.
Nyamara intego ya Yesu ntabwo kwari ukwibuka ikindi kintu icyo aricyo cyose ahubwo yavuze ko tugomba ku bikora kugira ngo tumwibuke.
Kubera iki tu ugomba kwibuka Kristo igihe cyose?

M'ubuzima busanzwe iyo ufite ikintu cy’agaciro cg se kigufitiye umumaro ntuhore ucyibuka uragitakaza. Kutibuka bituma utakaza umumaro w’icyo wibagiwe. Ntabwo ugitakaza ngo ukibure ahubwo urakigumana ariko ntacyo kikumariye. Irihame naryo niko riteye iyo ubayeho ufite Kristo ariko utagira umwanya wo kumwibuka ntacyo akumarira ubuzima bwawe bubaho nkubutamufite. Nicyo gituma Yesu we yadusabye kubikora kuko ntiyifuzaga ko tubaho ubuzima adafitemo uruhare tubitewe no  
1 Kor 11:29-30
[29]kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w'Umwami, aba arīriye kandi aba anywereye kw ishyiraho gucirwa ho iteka.
[30]Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye.

Aha Paul arerekana ingaruka zo kurya igaburo ryera nk’umuhango kuko ubikoze atibuka cg atitaye ku mumaro w’umubiri ndetse n’uw’amaraso aba aririye ndetse ankwereye gucirwaho iteka ikindi bigatera ibibazo tubona ku murongo wa 1 Abakorinto 30.
Ikibazo nuko usanga mu nsengero nyinshi zo muri iki gihe cyacu Yesu ni ikigisho (topic) y’umunsi umwe runaka umwigisha yahumekewe hari ubwo uzasanga hashize ukwezi abantu nta kigisho nakimwe kigisha Yesu ndetse rimwe na rimwe aho bagishije Yesu ugasanga baravuga Yesu mbere y’urupfu rwe, barivugira ibitangaza yakoze mbere yo gukora mission yamuzanye. Ibi nabyo tuzabireba mu nyigisho ivuga ngo Yesu wizeye cg wabwiwe ni uwuhe.
Kuko Yesu wibitangaza ntaho ataniye na Eliya na Elisa kuko bose bakoze ibitangaza ariko Yesu Kristo atandukanye n’abandi bose.

Bigaragaye ko igaburo ryera si umuhango ahubwo ni Ihame riduhesha kubaho ubuzima Imana itwifuriza kuko ku igaburo ryera tuhibukira Kristo si aho kwibukira ibyaha byacu cg kutangira amatangazo y’abanyetorero (abanyedini).

Tugomba kurya twitaye ku mubiri ndetse no ku maraso.
Umukoro:
• Igaburo ryera rifatwa nande?
• Igaburo ryera ritangirwa he?
• Igaburo ryera ritangwa nande?
Ndabifuriza kubaho ubuzima buhora bwibuka Yesu Kristo wabambwe kubw’ibyaha byacu kugira ngo atubonere GUCUNGURWA kwiteka ngo tubeho mu mudendezo.

Inyigisho yateguwe na Amani BIZIMUNGU  na Ev. Caleb.Joseph UWAGABA_
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative ( Nganiriza Inisiyative).

Wednesday, November 20, 2019

AMARIRA YAWE Y’IBANGA


Arya marira yawe y’ibanga Imana ifite aho iyabika ifite n’uburyo iyacishamo igisubizo cy’ibikuriza ntugapfe kuyajugunya aho ubonye hose. 

Zab 56:9 Ubara kurorongotana kwanjye,Ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe,Mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?

Umudamu wanjye amaze Kwitaba Imana najyaga mfata ibihe byajye byinshi nkarira nibaza Impamvu ibyambayeho byabaye akenshi nkitotomba ariko nasobanukiwe neza ko Ayo marira Imbere y’Imana afite aho abikwa nabwo atakara hasi 
_1 Sam 1:10-17 Ariko Hana yasenganaga Uwiteka agahinda, arira cyane. 17 Maze Eli aramusubiza ati “Genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.”-

Buri munsi duhura n’ibituriza, kubura abo twakundaga, abana barakuriza, urugo rurakuriza, ubushomeri burariza, inzara no kwambara ubusa birariza, kubura uwo ubwira nabyo birakuriza ariko ngufitiye inkuru nziza ngo ayo marira yawe ntabwo agwa hasi Imana ifite uko iyabona kandi ifite igihe cyiza cyo kuzayabyaza umusaruro. Hana iyo ataza kurira ntiyari kuzakira umusonga wa Penina

Yobu 16:20 Incuti zanjye zirankoba, Ariko ijisho ryanjye rirasuka amarira imbere y’Imana. Mu gihe wumva bikurenze ntugaharike umutima kuko Hari Uwa wuhagaritse kubwawe mbere utaranavuka Yesu ubwe yakubiswe kugirango wowe uzabone ibitwenge uzabone amahoro yo mu mutima 

Ibyanditse wasoma:  
2. Abami 20:5
Zaburi 56:9
1. Samweli 2:13-17
Yobu 16:20 
Zaburi 6:7 
Zaburi 42:4 
Ibyahishuwe 21:4

Inyigisho itegurwa na Ev. Caleb. 
Email: agacaleb@gmail.com 
Talk to me Initiative ( Nganiriza Inisiyative)

Thursday, November 7, 2019

IMANA NI IKI? Ev Caleb



iki kibazo nkimaranye iminsi ariko igisubizo ntibyoroshye ku kibona cyeretse ubyise amayobera matagatifu, 

Abashakashatsi benshi bagiye bagerageza gushaka kumenya ngo Imana ni iki? Ese koko ibaho ? Nonese iba hehe? Ibi si abahanga gusa babyibaza ahubwo usanga umuntu wese udashaka guca ibintu hejuru yakabaye yibaza iki kibazo. Ukora agakosa runaka bati “Imana iraguhana”, Wakora akantu keza bati “Imana iguhe umugisha”Ese Imana ni iki. 

Umufirozofe w'umudage Friedrich Nietzsche yahimbye imvugo igir'iti  'God is Dead' "Imana yarapfuye" iyi mvugo yakuruye Impaka mubantu batari bacye kuko yabivuze mu mwaka nubwo yavutse muri 1844 agapfa mu mwaka wa 1900 iyi mvugo ye yakunze kwamamazwa mu kinyejana cya 20 ariko ikamaganwa cyane n'abihayimana.

Abandi bakomeye bagerageje kwandika Ibitabo, filime, indirimbo ariko usanga bayisobanura uko umuntu abyumva ndetse bakayiha ubushobozi n'imiterere imeze ukuntu bati n'umugabo n'umugore, n'ikintu kikinyembaraga n'ubushobozi butangaje, n'ikivejuru muri rusange bayisobanura bitandukanye.

Rimwe nigeze kuganira n’umukobwa w’Imyaka 25 ambwira ko kuva yabaho atarinjira mu rusengero na rumwe ariko yumva ashaka kumenya neza iby’Imana nkunda kuvuga ku mbuga nkoranyambaga zanjye. Naratangaye cyane! Byamfashe ukwezi kose ngo musobanurire iby’iyoMana atari azi. 

jyewe nifuje kuyisobanura nifashishije ibyanditswe byera, Imana ifite ubusobanuro butangaje kuko iyo urebye mu byanditswe byera ubona ibisa n'ubusobanuro butangaje,
Imana ni Umwuka (Yohana 4:23). Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.
Imana Irakiranuka (Matayo 5:48) Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.
Imana Ntigererwanwa (Yesaya 40:25). “Nuko rero mwangereranya na nde twahwana?”Ni ko Uwera abaza. 

burya “IMANA NI ICYO UMUNTU ATARI CYO”

Dusigire ubumwa hasi utubwire uko wumva iyi nyigisho nuko uyakiriye nibigukundira uyisangize abandi.

SHALOM
Inyigisho itegurwa na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Talk to me Initiative (Nganiriza Inisiyative)


Wednesday, November 6, 2019

KUBAHO UBUZIMA BWO KUREMA-Ev Caleb Uwagaba


Ubusanzwe iyo umuntu avuze ijambo KUREMA rikubiyemo ibintu byinshi cyane, harimo kubyara, guhimba, kwatura, gushyiraho ikintu kitari kiriho. nanjye rero numvamo ibintu byinshi ariko ndifuza kuvuga ku bintu nka bibiri kwatura no kurema.

Mu Itangiriro 1: uhereye ku murongo wa 3, Imana iravuga iti ‘Habeho umucyo’ umucyo ubaho', ku murongo wa 6 iravuga iti “Habeho isanzure hagati y’amazi. Rigabanya amazi n’andi mazi’… Ukomeje na none ku murongo wa 26: Imana iravuga iti’ ‘tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe... hepfo gato kuri 27: Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.

Muri ibi byanditswe byose uko nabisomye haragenda hagarukamo ijambo tureme ndetse bisa n'aho Imana yarimo yatura cyangwa ibwira ibiremwa runaka, uko kuvuga ni byo nita kwatura.
Iyo ngarutse mu buzima bwacu bwa buri munsi usanga twe turema za biracitse, twatura inkuru z'incamugongo gusa, mbese mu kanwa kacu hasohokamo amagambo adusenya ubwacu cyangwa asenya bene wacu burya niba utabyitaho uzirikane ko ibyo twatura akenshi ni nabyo tuba twizera kandi ibyo twizera ni byo biba mu buzima bwacu igihe cyose ubyutse ukumva ko udashoboye, ntacyo wageraho, ntacyo umaze mbese uri umuntu usanzwe ntutekereze ko har’impinduka izaza mu buzima bwawe.

Kubaho ni ukwatura. Kwatura ni ubuzima ibyo ubaye utarabyatuye umenye ko ari impanuka ejo n'ejo bundi byagenda ahubwo ufatane nanjye umwanzuro wo kubaho ubuzima bwatura kandi burema ibyiza ndifuza ku kwibutsa ko ari wowe muhanuzi ukomeye usigaye ku isi ukwiriye kwihanurira ibyiza ukwiriye kwiyaturiraho ibintu byiza kandi ibi nubitangira cyangwa ukabikomeza bizahindura ubuzima bwawe mbifitiye gihamya.

Umudamu wanjye yajyaga ambwira ukuntu umunsi umwe yafashe icyemezo cyo kubyuka afata dipoloma ze zose ndetse yandika n’ibaruwa isaba akazi maze yatura ko abonye akazi ndetse yatura na companyi agomba gukoramo yiyemeza kujyana ibisabwa byose aho yumvaga ashaka kuzakora ajyayo ntawamurangiye akazi ndetse ajyayo nta muntu n'umwe ahazi.
Gusa kubera kwatura ndetse no kurema akazi yagezeyo baramwakira aganira n'abashinzwe gutanga akazi bamubwira ko nta gahari ariko ko yasiga ibyangombwa bye byose kandi ko nikaboneka bazamuhamagara. Nyuma y’iminsi micye baramuhamagaye atangira akazi. Ariko ndibaza iyo atiremera akazi yari kugakura he?

Burya ubukire umuntu arabwatura akazi barakarema, umunezero uraremwa, urushako rwiza bararwatura bararurema abana beza kandi bumvira ntibamanuka nk'inyenyeri oya! barabatura guhera uyu munsi fatanya nanjye mu kwizera ndetse no kwumva ko ubuzima urimo uyu munsi wabuhinduza ijambo gusa.

Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa www.inyarwanda.com Yanditswe na Mupende Gedeon Ndayishimiye Taliki: 17/08/2019 15:41
  

IBIHUMEKA BYOSE BISHIME UWITEKA - Ev Uwagaba Caleb



Iyo ubabaye mu mutima cyangwa ufite ibintu runaka utumva neza hari ibibazo bikuzamo nk’abandi bose ngo ese kuki ari njye?

Igisubizo nakibona nkoresheje uru rugero ry’umuhanga wavuze ngo “Ahashize si ahacu ngo tuhagarure ariko ahazaza tuhafite mu biganza ngo dutsinde cyangwa dutsindwe” kuba mfite amahitamo ku hazaza hanjye simbiterwa n'uko nkomeye cyangwa noroheje, si umubare w'amafaranga ntunze kuri konti yanjye cyangwa umuryango nkomokamo ndetse n’urwego rw'amashuli mfite, ahubwo mbifashwamo n'uko nkiri muzima ndetse ubuzima mbuheshwa n'uko ngihumeka.

Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro 25:8 iravuga ngo “Aburahamu ageze mu za bukuru, aramye imyaka myinshi, umwuka urahera, apfa ashaje neza, asanga bene wabo.
1.      Aha nakuyemo isomo ry’uko Umwuka mpumeka aricyo kintu cy'agaciro mfite ni cyo kintu nifuza kurinda kuruta ibindi byose kuko nkiwufite mba mfite ubushobozi bwo guhindura byose nshobora gufata icyemezo uko mbishatse, binkundiye najya aho nshaka, bitangoye navuga ijambo ryose rinjemo.

2.      Zaburi 150:6 Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya.
Nkwiriye kubaho ubuzima bushima Imana uko ndi kose kuko kuba ngihumeka nabwira inshuti zanjye ko nzikunda, nzikumbuye yewe naririmba nkanaseka, ndacyafite uburyo nashima Imana ku byo yakoze ku buzima bwanjye, ariko umunsi nzaba ntakibasha kuvuga wenda bitewe n'uburwayi, impanuka, n'ibindi, aha niho nzakoresha umutima wenda n'ubwoko ariko simbizi kuko ibyo nzi ni ibyo ndimo ncamo none. Umwuka mpumeka ni icyifuzo kuri benshi! Ubanza utabizi utabyibuka uburyo umwuka uhumeka uhenze.

3.      Uko ndi hari benshi babyifuza
Kuko benshi bawutwara mu masakoshi yabo, cyangwa bakawubaha mu macupa (Oxygen), ikiba kigamijwe ni ukubaha ku mwuka wowe udaha agaciro! Uko nguko uri ukwiriye kubishimira Imana yego hari ibyakunanaiye kugeraho kandi ntukirenganye kuko si wowe wa mbere binaniye keretse niba waratsinzwe utagerageje zirikana ko Imana ariyo yonyine ikwiriye gushimwa kuko ariyo izi neza ububiko bw'umwuka uhumeka.

4.     Burya ugiye kwa muganga ukabasaba ko bakwereka mu cyumba cy'indembe ha handi haba abantu bahumekera mu mashini arizo zishinzwe kubaha ubuzima ari wo mwuka nibura wakongera ugatekereza. Njyewe narahageze mpagera umufasha wanjye nakundaga by'agahebuzo ari ho arwariye ndetse yahamaze iminsi igera kuri cumi n’itatu aho kumuvugisha byaba ari nko kwisubiza ndetse n'abo bari barwaranye nta wari ufite amahitamo y'icyo yarya cyangwa yanywa, gutembera bitagikunda ubwange nahakuye isomo ndetse namenye neza agaciro k’umwuka mpumeka.

Inyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa www.inyarwanda.com Yanditswe na Mupende Gedeon Ndayishimiye 25/07/2019 21:21

INTAMBWE ENYE ZO GUKIRA IBIKOMERE - Ev Uwagaba Caleb





Umuvugabutumwa Uwagaba Caleb Joseph yatangaje intambwe enye zafasha umuntu gukira ibikomeye. Itambwe ya mbere yavuze ko ari uguhakana ibyakubayeho ntuhite ubyemera ako kanya. Ibi ngo bigufasha rwose gukira igikomere.





1. Denial (guhakana): cyangwa kutakira ibyakubayeho mu buzima bwacu buri gihe iyo duhuye n'igikomere kutakira ibyabaye biragaraga aho urira cyangwa uvuga mu magambo yawe uti simbyumva, ntibyari bikwiriye, kuberiki arijye bibabayeho,.....Ariko burya n'inzira yo gukira.

2. Mourning (Grief): aha ni ho hantu abantu benshi batinda ushobora gupfusha umuntu ukarira umunsi umwe mu gihe cyo gushyingura nyamara burya iyo abantu bagiye usigaye wenyine ni bwo urira n'igihe cy'umubabaro ugaragara n'utagaragara aho uririra ibyo watakaje urukundo,ubutunzi n'ibindi bitera umuntu kurira...Ni bumwe mu buryo budakwiriye kwirengagizwa mu nzira yo kwomorwa.

3.Acceptance (Kwakira): Hano ni ho umuntu aba arimo kwumva neza ko ibyabaye atariwe gusa byabayeho, ibyo wahombye udakwiriye kwirenganya ahubwo ukwiriye kwakira igeno ry'Imana kuri wowe.

4. Let it go (kurekura): Akenshi mubuzima bwacu twumva twagumana na bacu ndetse n'ibyacu ariko munzira yo gukira ukwiriye kwakira ko ibyagiye byagiye ibyabaye byabaye ugatangira muri wowe kwumva nta kintu wabihinduraho ubundi ukabireka bikagenda kuko ntiwazura uwapfuye yewe n'ibyo wahombye ntiwabigarura aha ni ho benshi mu buzima bwacu dutinda.

None nkubaze wowe mu byo waciyemo byose waba ugeze ku ntambwe ya kangahe wiyubaka ?



Ev. Uwagaba Joseph Caleb.

Inyigisho itegurwa na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa www.inyarwanda.com Yanditswe na Mupende Gedeon Ndayishimiye Taliki:6/01/2019 12:50

AMATEKA UFITANYE N'IMANA YAWE AKONGERERE IMBARAGA ZO KUYIZERA BIRUSEHO -Ev Caleb

Kimwe mu bintu byagiye bigira abakurambere bacu abantu badasanzwe mu byo kwizera (abatagatifu) ni uko bakomezaga kugira imbaraga no mu bihe bikomeye, barushagaho kugira ubutwari bwo kutihakana Imana yabo ngo ni uko bahuye n'ibihe bikomeye. Reka twibuke inkuru ndende y'ukuntu Dawidi yishe igihangange Goliyati.

1 Sam 17:26 Maze Dawidi avugana n'abantu bamuhagaze iruhande ati “Uzica uwo Mufilisitiya agakuraho Isirayeli igitutsi, bazamugororera bate? Mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z'Imana ihoraho, ni muntu ki?” 
1 Sam 17:33 Sawuli asubiza Dawidi ati “Ntiwashobora gutera uwo Mufilisitiya ngo umurwanye, kuko ukiri umusore w'umugenda, kandi we ni umugabo wamenyereye kurwana uhereye mu busore bwe.” 
1 Sam 17:34-35 Dawidi asubiza Sawuli ati “Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n'intare cyangwa idubu zigakura umwana w'intama mu mukumbi. Narahubukaga nkayikubitankayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica.
1 Sam 17:37Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z'intare n'idubu, azankiza no mu maboko y'uwo Mufilisitiya.”Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.”
Dawidi yafashe umwanya uhagije maze asobanurira Umwami ibihe bikomeye aziranyeho n’Imana ye, mu mashyamba yagiye anyuramo, mu nzitane z’ubuzima n’intambara yarwanye zikomeye, ibi byose byatumye abona ijambo imbere y’Umwami ndetse na bakuru be bamubonaga nk'usuzuguritse.
Abantu benshi mu gihe cyacu bafite aho bageze iyo bakuganirije ku nzira ikomeye banyuzemo ngo bagere ku byo bafite uyu munsi usanga ari ubuhamya. Aba mubona bafite amazina akomeye mu gihugu cyacu ndetse no hanze yacyo abenshi usanga ari abagabo n’abagore bagiye birukanirwa amafaranga y'ishuli ariko kubera kuzirikana ibihe bikomeye banyuzemo barahatirije bariga none ubu bari aho babonaga nk’inzozi kuri bo.

Bariya bacuruzi wumva bakomeye mu bice bitandukanye ndetse na ba rwiyemezamirimo uganiriye nabo baguha ubuhamya bw'uburyo batangiriye ku ikarito cyangwa muri butike nto cyane nyamara ubu basigaye bitirirwa ahantu utuye ngo kwa kanaka, ababyeyi ubona bakikiye ndetse babyaye impanga ubu barimo guseka. Hari benshi uzi nanjye nzi bamaze igihe kinini bafite ikibazo cyo kutabyara nyamara kubera amateka akomeye bafitanye n’Imana yabo ubu ni abahamya b'ibyo Imana yakoze ,ubu barahetse.

Hari umuntu umwe w'inshuti yanjye yanganirije ukuntu yajyaga yoga urume mu gitondo agiye ku ishuli kubera kubura isabune, yambaraga imyenda y'ishuli yose ubundi akagenda mu byatsi yirukanka ya mazi aba ari muri ibyo byatsi akaba ariyo amwoza akabona kujya kwiga none ubu ni umugabo wubatse kandi wiyubashye!.
Wigenzuye mu mutima wawe ufite amateka y'ibyo Imana yagucishijemo utatekerezaga ko uyu munsi waba uri aho hantu ibyo rero bigutere Imbaraga zo gukomera no gukomeza wizere ko n'ibyo ubona bigoye Imana ibishoboye. 

SHALOM
Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com, Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa www.inyarwanda.com Yanditswe na Mupende Gedeon Ndayishimiye Taliki: 20/09/2019 11:41

WITINDA AHO WATSINDIWE HANGA AMASO AHO WATSINDIRA - Ev Uwagaba Caleb


"Satani nagutera akakwihebesha akwereka abo yatsindiye mu nzira ujye umubwira akwereke n’abamutsinzwe bakagera ku butsinzi bwuzuye."
Akenshi usanga tubayeho ubuzima tutahisemo kandi ibi bigaterwa n’umwanzi wacu ari we satani, kubera iki? Ahora atuzanira ubuhamya ndetse n'ingero zibifatika z'abantu bananiriwe mu nzira ibi rero bihora bigaruka mu mitima yacu n'intekerezo zacu kubera ko wenda abo bantu bari intangarugero mu bintu runaka maze nawe ukigereranya nabo uti 'ese uriya ko byamunaniye njyewe nabishoboza iki' ?

Inkuru mbi z'incamugongo akenshi zikunda kwihuta ndetse cyane, ibihuha bikunda kugenda bikagera ahantu udashobora kubigarura, ubukene n'ibyorezo bikunda kugaragara cyane, ikibazo wakwibaza ni ukubera iki ? Igisubizo kiroroshye ni uko biba biterwa inkunga kandi bigashyigikirwa na sekibi kuko aba agamije kwereka abantu gutsindwa kuruta kubereka gutsinda. Ibi rero bisaba ngo wowe urimo kwerekwa ugire amahitamo ndetse no gufata icyemezo mu buryo bwihuse.

Iyo dusomye inkuru z’intumwa Pawulo ndetse n’amateka ye mbere y'uko ahura na Yesu ukabigereranya n'ibyo yakoze nyuma ubona ko urugendo rwe rwasobanuye neza ku kudatinda ku hashize. “2Tim 4:8 Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si njye njyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose”.

Uzarebe iyo abantu twumvise ngo hari umukozi w’Imana uributange ubuhamya ko yavuye mu ijuru abantu bashobora kuhaza ari nk’ijana ariko uzibeshye uvuge ko runaka yavuye ikuzimu kandi ari bumene amabanga yose ya Satani abantu bashobora kwuzura mukabura aho mubakwiza. Kubera iki? 
Ni uko satani muri we agambiriye kutwereka ibintu bimwerekeyeho ntashaka ko dusobanukirwa imbaraga no gukomera kw’Imana ahora ashaka kutwereka umuryango wa ntibishoboka, ntiwabigeraho, nta w'iwanyu wabibashije yewe nta n’inshuti yawe ya hafi yabikora, ugasanga umuntu ari mu kaziga ko kutagirira Imana icyizere.

Ukwiriye kwirebera mu ndorerwamo y'abageze ku butsinzi bwuzuye ndetse no muri bake babashije kwambuka ikibaya kibinegu burya ntuzategereze ko satani azavugiriza impundu kunesha kwawe ahubwo buri gihe azashaka kukugaragaza nk'udashoboye. Icya mbere azakuzanira n'ingero z'abantu ba hafi kandi uzi neza kubihakana no kubyikuraho bizakugora. Igihe cyose rero urasabwa gusenga no kuyungurura imfashanyigisho uhabwa n’ibihe kuko erega burya urebye nabi satani yakuraza, mwasangira, mwatemberana, mwaganira,… icyo agamije ni ukukwigisha akakubera umwalimu w’ibihe byose.

Shalom, Yari Ev. Caleb. J. UWAGABA
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa www.inyarwanda.com Yanditswe na Mupende Gedeon Ndayishimiye Taliki:14/09/2019 15:24

IMANA NK’UMURENGEZI WACU - Ev Caleb.J


Dawidi abuze uko abigenza aravuga ati "Imana ni Ya" Abantu banditswe cyangwa banditse Bibiliya bagiye bagaragaza amazina y’Imana ariko iyo ukurikiranye babiterwaga n'ibyo yabaga yabakoreye cyangwa ibihe runaka barimo gucamo.
Hariabayise Yhwh (Yehova,Uwiteka), Elishadayi (El Shadai, Imana ishobora byose), Elohimu (Inyabushobozi), Adonayi (Umutware cyangwa umukuru). Ibyanditswe wasoma Itang.1:1; Zab.68:4; kuva.6:3; Yes.6:8-11.

Nanjye hari ibihe numva nkeneye Imana nk’Umurengezi kubera ibihe ndimo cyangwa naba ndimo gucamo, dusomye muri Yesaya 19:19-20 haravuga ngo “Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi. 20; izaba ikimenyetso n’umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihuhgu cya Egiputa, kuko bazatakambira uwiteka babitewe n’ababarenganya. Na we azaboherereza umukizan’umurengezi, aze abakize.” 
Abisirayeli ntibari bakeneye Imana nk’umuremyi, cyangwa nk’inyabitangaza bari bakeneye umurengezi har’Imana ishoboye kwigaragaza bijyanye n'icyo uyikeneyeho. Yewe urira udafite uguhoza yewe urenganywa utizeye ukurenganura yewe ufite intimba yo mu mutima ngufitiye inkuru nziza igira iti umurengezi wawe arahari kandi ari bugufi ngo ahanagure amarira kumatama yewe ndetse akwunamure rwose.

Imana ni umurengezi w’ukuri wa wundi uturenganura batwambuye, wa wundi uhagararana nawe murubanza ukarutsinda utaburanye wa wundi uvugana n’abakurwanya wowe wiyicariye, Imigani. 23:10-11 Ntugashingure imbago zerekana imbibi za kera kandi ntukarengere mu mirima y’imfubyi, 11; kuko Umurengezi wabo akomeye azakuburanya ababuranira.
Muri iri jambo numvisemo irindi jambo ngo umurengezi wabo azababuranira mpise nibona imbere y’umucamanza ukomeye ndimo mbazwa ibintu nkareba hasi nyamara kuko mfite umwa avoka (umpagarariye mu mategeko) ukomeye kandi uzi gusobanura ibintu ingingo ku yindi aramburanira agatsindira abamburanya imbere y’umucamaza, hashimwe Imana Data ijya itanga ibisobanuro kandi bikanyura abaturwanya hashimwe Imana data ijya itanga ingabo nyinshi zigapfa ku bwacu uko niko yabwiye abisirayeli iti nimwihagararire gusa..

Iyo Imana uyibonera mu bushobozi bwayo bwinshi nayo iseruka nk'inyembaraga kandi nk'inyabushobozi maze ikigaragaza nk’umucunguzi wacu ndetse nk'umurengezi wacu ikibazo cyacu twe tuyibona nk'ishoboye bike ntitwumva ko iyabashishe kurema isi n'ijuru yabasha kurangiza ikibazo cy’ubushomeri ikaduha gufunguka amaso tukabona ahari amahirwe yo kugira icyo twinjiza, ntituyibona nkishobora gukiza iriya ndwara yananiranye twumva ko hari ibyo itakora.
Imana imbaraga yahoranye mbere nubu nizo igifite si nk’umwana w’umuntu ngo isaze irashoboye icyo usabwa nukuyihamagara bijyanye nicyo uyikeneyeho kandi irashoboye ku kwitaba mu ijwi ryawe ryose uko ringana ‘Nta munyagara w’isengesho niyo waba usigaranye akuka kanyuma uzabwire Imana uti ndacyakwizeye kandi ngufitiye ikizere nayo ntizatinda izaza.

Inyigisho itegurwa na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa www.inyarwanda.com Yanditswe na Mupende Gedeon Ndayishimiye   Taliki:23/08/2019 20:22 

URIHO KU BW'UMUGAMBI W'IMANA, WAHAWE UBUTWARE BWO GUTEGEKA IBINTU byose -Ev Uwagaba Joseph Caleb



Itangiriro 1:25 Imana irema inyamaswa zo mu isi nk'uko amoko yazo ari, n'amatungo nk'uko amoko yayo ari, n'ibintu byose bikururuka hasi nk'uko amoko yabyo ari, Imana ibona ko ari byiza.

Itangiriro 1:26 Imana iravuga iti "Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'amatungo n'isi yose, n'igikururuka hasi cyose."
Itang 1:27 Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye, umugabo n'umugore ni ko yabaremye. Maze gusoma iyi mirongo itatu yo mu gice cya 1 cy’itangiriro nakuyemo ingingo 3 nifuza ko twaganiraho.

1. Nasanze nkwiriye kukwibutsa nanjye ntiretso ko 'Waremwe mu buryo butandukanye n’ibindi biremwa byose biri mu isi.' Imana yamaze kurema inyamanswa zose, ibiti by'amoko yose, amazi n’inyanja irangije iti tureme umuntu kandi ibikora ibanje guhitamo uko Uwo muntu azaba asa kuko usomye neza Imana iyo ibishaka yari kuduha gutekereza nk’imwe mu nyamaswa yari yaremye cyangwa kugira amarangamutima nk'aya kimwe mu biti byiza ariko oya! 
Yahisemo kuduha gusa na yo, usa n’Imana kuko ni ko yahisemo. Uri ukomeye mu maso yayo nubwo wenda ibihe bishobora gutuma wibona nk’Imwe mu nyamaswa cyangwa ukibona nk'udafite umumaro nyamara mu maso y’isumbabyose usa nayo ugendana icyubahiro cyo gusa n’Imana ufite ubwiza n’akamero nka k’Imana.
 2. Kuremwa kwawe cyangwa se kubaho kwawe si impanuka! Mu buzima tubamo akenshi kubera ibihe biza bikadutungura usanga dushidikanya ku mpamvu twabayeho ugasanga umuntu aribaza ati ese kuki navutse gutya, kuki nabayeho uku! Ndashaka kukwibutsa ko uko uri uko biri mu mahitamo y’Imana biri mu cyemezo gikomeye Imana yafashe cyo kurema umuntu kandi ufite ishusho nk'iy'Imana. 
Ukwiriye kubyubaha naho waba ubona ko biciriritse cyangwa bidakwiriye mu mboni z’Imana no mu bitekerezo byayo nuko yifuje ko usa ahasigaye hangana no gusa nayo koko kuko abenshi twihinduriye uko twaremwe ku buryo tuba twifuza gusa cyangwa gutekereza nka runaka.
3. Waremanywe ubushobozi butangaje. Imana yakuremanye imbaraga n'ubutware bwo kuyobora ibintu byose biri ku isi. Ariko akenshi usanga kubera intege nke za muntu twisanga twayobowe n'ibyo twakabaye tuyoboye. Amatungo aratuyoboye ntituryama ngo dusinzire, ubushabitsi buratuyoboye, ibiri ku isi biratuyoboye kandi ni twe twaremanywe ububasha bwo kubiyobora uko biri kose hatavuyemo na kimwe.
Isomo: Ukwiriye kujya wicara ukisuzuma ukibaza neza niba utayobowe n'ibyo wakabaye ubereye umuyobozi! Ese igihe cyawe ugikoresha uko wakabaye ugikoresha nk’umutware? Nonese ibyemezo ufata mu buzima ubifata nk’umuntu ariko ufite ishusho y’ubumana ? Hanyuma se wibonamo ubushobozi bwo kuyobora ibiri ku isi byose nk'uko byari mu mugambi w’Imana ijya kukurema? Nyuma numara kwibaza ibibazo nk'ibi ntuzatinde gufata icyemezo ndakuka cyo guhindura ibintu uko byakabaye biri muri kamere y’ubudasa bw’Imana.

Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative).

Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa www.inyarwanda.com Yanditswe na Mupende Gedeon Ndayishimiye  Taliki: 3/08/2019 9:24

MANA NUBONA KO NGIYE KWIBAGIRWA UZANYIBUTSE - Ev Caleb J Uwagaba


“Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose Zaburi 103:2”

Mana nubona nibagiwe ko wangaburiye nshonje, ukampa icyo kwambara ndetse nkanaberwa, ukishyura inzu bari bampaye nyirantarengwa, ukishyura ishuli nkiga ndetse nkaminuza, ukampa akazi ntabikekaga, ukanyubakira urugo nkaba ntengamaye, ukampa urubyaro aho abandi bagitegereje, ukampa amahoro yo mu mutima nyamara ntari mbikwiriye, ukampa ibitotsi nkasinzira neza hari abatagoheka kubera impamvu zitandukanye, ukampa igihugu n’abankunda nyamara atari ko byahoze, ibi nimbyibagirwa uzanyibutse.

“Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose Zaburi 103:2” Iyi Zaburi itwibutsa neza ko dukwiriye gufata ibihe byose twanyuzemo tukabishimira Imana rero akenshi na kenshi Satani atwiba ibihe byiza no kwibuka ineza y’Imana mu buzima bwacu maze agahora atwibutsa ibi bibi twahuye nabyo gusa kandi burya gushima uwaguhaye bimutera guhora agutekerezaho.

Akenshi na kenshi usanga abantu duhangayikishijwe n'ejo hazaza nubwo atari bibi rwose ariko nyamara tukirengagiza ko n'aho tugeze nta ruhare twabigizemo. Si imbaraga zawe rwose nubwo ahari wumva ko nta ko utagize tuza wemere ko ari ku bw’Imana kuko ibyo dufite uyu munsi bisa n'ibitizanyo ejo nejo bundi wakurwa mu mubiri, cyangwa ibyari bicye cyane ejo mu gitondo bikiyongera aka wa muhanzi ngo ingorofani yahindutse indege. 
Abo turi bo uyu munsi si bo twari bo ahashize. Wisuzumye wasanga hari icyo Imana yagukoreye mu mu myaka runaka nawe uzi ahubwo duhindure isengesho tuvuge tuti “Uzanyibutse”. Ikosa rikomeye umuntu agira ni ukwibagirwa inzobo Imana yamusimbukije, abandi bakazigwamo, Imva yasibye ku bwe, amadeni yamwishyuriye, abanzi yahumye amaso aratambuka n'ibindi, hano ukwiriye kujya ufata umwanya ukivugisha mu mutima wawe ndetse ukisuzuma ukishakamo ibyo washima Imana kuko uko uri hari benshi babyifuza nyamara wowe urimo wijujuta.

Reba nawe burya iyo turyamye dusinziriye tuba twapfuye kuko tuba twuzuje ibimenyetso by'abapfuye ni yo mpamvu bakunda kuvuga ngo tuba turi mu gicucu cy’urupfu kuko ntuba wumvisha amatwi bisanzwe, ntuba ureba, ntuvuga, uretse guhumeka gusa kandi nabyo utabigizemo uruhare. Nuhura n’ibihe bikugoye uyu munsi ujye usoma iri jambo“Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, Ujye utegereza Uwiteka. (Zaburi 27:14) ”Maze umutima wawe uwutoze kutibagirwa ineza y’Imana ni yo yaba ari nto kuri wowe ujye uyihindura ishimwe kandi rinini."

Uzirikane ko umuntu buntu iyo akugiriye neza maze ku mpamvu z'ibihe ukibagirwa ineza yakugiriye biramubabaza ku buryo iyo muhuye abikwibutsa ngo aka kanya koko uribagiwe? Nkaswe Imana iducunga amanywa n'Ijoro turyamye, tugenda, ubuzima bwacu bwose bwose buhora mu burinzi bw’Imana.

Ev. Caleb. J. U
Email:agacaleb@gmail.com

Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa www.inyarwanda.com Yanditswe na: Editor  Taliki:12/07/2019 10:47

Sunday, November 3, 2019

NI IKI CY'IBANZE MU MASO Y’IMANA? (WHAT IS THE FIRST PRIORITY IN THE SIGHT OF GOD) Ev. U.J. Caleb

                                                                                                                                                                   


Ndabasuhuje Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bukomeze buganze muri mwese._

Ubushakashatsi bumaze kugaragaza ibintu by'ibanze abantu dushyize imbere mu buzima bwacu, ibyo bintu ni byo bituma abantu bose babyuka bashaka imirimo, ni byo soko y'intambara tuzi ku isi ni byo bitera abantu kujya ku buyobozi runaka. Ibyo bintu by'ibanze urebye ni amazi, ibiryo, imyambaro, aho gutura, uburezi, kwivuza ...( Abraham Maslow’s Heirarchy needs ).

Ibi usanga ari byo twese twirukaho mu isi ariko sibyo Imana ibona ko dukwiye gushyira imbere mu buzima bwacu n'ubwo koko tubikeneye ndetse cyane. 
Mayato. 6:31-33

[31]“Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’

[32] Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.

[33]Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.

Abakirisito benshi bari mu nsengero kuko bashaka ibi, ni nabyo bose bategereje nk’amasezerano ariko Yesu yahishuye icyo dukwiye kwiruka inyuma iminsi y’ubuzima bwacu yose. Ni ugushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo kuko ibindi abapagani nabo barabishaka kandi Data arabizi ko tubikwiriye azabiduha niba dufite ubwami ndetse no gukiranuka kuko ni cyo cyatumye itanga umwana wayo ikunda, kwari ukugira ngo tubone ubwo bwami ndetse no gukiranuka. Ibindi byose byitwa  INYONGERA.

- Ese waba warakiriye ubwo bwami ?  
- Ese waba ufite gukiranuka kw’Imana? 
Ibaze ibi bibazo kuko igihe cyose ufite indi nyota ntabwo uri mu nzira Imana igushakamo maze ufate umwanzuro kuko umwanya wawe ni uwo ufite ubu, si uwo uteganya kugira ejo hazaza.

SHALOM
Inyigisho itegurwa na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com  
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)