Itangiriro
1:25 Imana irema inyamaswa zo mu isi nk'uko amoko yazo ari, n'amatungo nk'uko
amoko yayo ari, n'ibintu byose bikururuka hasi nk'uko amoko yabyo ari, Imana
ibona ko ari byiza.
Itangiriro
1:26 Imana iravuga iti "Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe,
batware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'amatungo n'isi
yose, n'igikururuka hasi cyose."
Itang 1:27 Imana irema umuntu ngo agire
ishusho yayo, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye, umugabo n'umugore ni ko
yabaremye. Maze gusoma iyi mirongo itatu yo mu gice cya 1 cy’itangiriro
nakuyemo ingingo 3 nifuza ko twaganiraho.
1.
Nasanze nkwiriye kukwibutsa nanjye ntiretso ko 'Waremwe mu buryo butandukanye
n’ibindi biremwa byose biri mu isi.' Imana yamaze kurema inyamanswa zose, ibiti
by'amoko yose, amazi n’inyanja irangije iti tureme umuntu kandi ibikora ibanje
guhitamo uko Uwo muntu azaba asa kuko usomye neza Imana iyo ibishaka yari
kuduha gutekereza nk’imwe mu nyamaswa yari yaremye cyangwa kugira
amarangamutima nk'aya kimwe mu biti byiza ariko oya!
Yahisemo
kuduha gusa na yo, usa n’Imana kuko ni ko yahisemo. Uri ukomeye mu maso yayo
nubwo wenda ibihe bishobora gutuma wibona nk’Imwe mu nyamaswa cyangwa ukibona
nk'udafite umumaro nyamara mu maso y’isumbabyose usa nayo ugendana icyubahiro
cyo gusa n’Imana ufite ubwiza n’akamero nka k’Imana.
2.
Kuremwa kwawe cyangwa se kubaho kwawe si impanuka! Mu buzima tubamo akenshi
kubera ibihe biza bikadutungura usanga dushidikanya ku mpamvu twabayeho
ugasanga umuntu aribaza ati ese kuki navutse gutya, kuki nabayeho uku! Ndashaka
kukwibutsa ko uko uri uko biri mu mahitamo y’Imana biri mu cyemezo
gikomeye Imana yafashe cyo kurema umuntu kandi ufite ishusho nk'iy'Imana.
Ukwiriye
kubyubaha naho waba ubona ko biciriritse cyangwa bidakwiriye mu mboni z’Imana
no mu bitekerezo byayo nuko yifuje ko usa ahasigaye hangana no gusa nayo koko
kuko abenshi twihinduriye uko twaremwe ku buryo tuba twifuza gusa cyangwa
gutekereza nka runaka.
3.
Waremanywe ubushobozi butangaje. Imana yakuremanye imbaraga n'ubutware bwo
kuyobora ibintu byose biri ku isi. Ariko akenshi usanga kubera intege nke za
muntu twisanga twayobowe n'ibyo twakabaye tuyoboye. Amatungo aratuyoboye
ntituryama ngo dusinzire, ubushabitsi buratuyoboye, ibiri ku isi biratuyoboye
kandi ni twe twaremanywe ububasha bwo kubiyobora uko biri kose hatavuyemo na
kimwe.
Isomo:
Ukwiriye kujya wicara ukisuzuma ukibaza neza niba utayobowe n'ibyo wakabaye
ubereye umuyobozi! Ese igihe cyawe ugikoresha uko wakabaye ugikoresha
nk’umutware? Nonese ibyemezo ufata mu buzima ubifata nk’umuntu ariko ufite
ishusho y’ubumana ? Hanyuma se wibonamo ubushobozi bwo kuyobora ibiri ku isi
byose nk'uko byari mu mugambi w’Imana ijya kukurema? Nyuma numara kwibaza
ibibazo nk'ibi ntuzatinde gufata icyemezo ndakuka cyo guhindura ibintu uko
byakabaye biri muri kamere y’ubudasa bw’Imana.
Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb.
J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza
inisiyative).
Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa www.inyarwanda.com Yanditswe na Mupende
Gedeon Ndayishimiye 3/08/2019 9:24
No comments:
Post a Comment