Dawidi abuze uko abigenza aravuga ati "Imana ni
Ya" Abantu banditswe cyangwa banditse Bibiliya bagiye bagaragaza amazina
y’Imana ariko iyo ukurikiranye babiterwaga n'ibyo yabaga yabakoreye cyangwa
ibihe runaka barimo gucamo.
Hariabayise Yhwh (Yehova,Uwiteka), Elishadayi (El
Shadai, Imana ishobora byose), Elohimu (Inyabushobozi), Adonayi (Umutware
cyangwa umukuru). Ibyanditswe wasoma Itang.1:1; Zab.68:4; kuva.6:3; Yes.6:8-11.
Nanjye hari ibihe numva nkeneye Imana nk’Umurengezi kubera ibihe ndimo cyangwa
naba ndimo gucamo, dusomye muri Yesaya
19:19-20 haravuga ngo “Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu
gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka
inkingi. 20; izaba ikimenyetso
n’umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihuhgu cya Egiputa, kuko bazatakambira
uwiteka babitewe n’ababarenganya. Na we azaboherereza umukizan’umurengezi,
aze abakize.”
Abisirayeli ntibari bakeneye Imana nk’umuremyi, cyangwa
nk’inyabitangaza bari bakeneye umurengezi har’Imana ishoboye kwigaragaza
bijyanye n'icyo uyikeneyeho. Yewe urira udafite uguhoza yewe urenganywa utizeye
ukurenganura yewe ufite intimba yo mu mutima ngufitiye inkuru nziza igira iti
umurengezi wawe arahari kandi ari bugufi ngo ahanagure amarira kumatama yewe
ndetse akwunamure rwose.
Imana ni umurengezi w’ukuri wa wundi uturenganura
batwambuye, wa wundi uhagararana nawe murubanza ukarutsinda utaburanye wa wundi
uvugana n’abakurwanya wowe wiyicariye, Imigani.
23:10-11 Ntugashingure imbago zerekana imbibi za kera kandi
ntukarengere mu mirima y’imfubyi, 11; kuko Umurengezi wabo akomeye azakuburanya ababuranira.
Muri iri jambo numvisemo irindi jambo ngo umurengezi wabo
azababuranira mpise nibona imbere y’umucamanza ukomeye ndimo mbazwa ibintu
nkareba hasi nyamara kuko mfite umwa avoka (umpagarariye mu mategeko) ukomeye
kandi uzi gusobanura ibintu ingingo ku yindi aramburanira agatsindira
abamburanya imbere y’umucamaza, hashimwe Imana Data ijya itanga ibisobanuro
kandi bikanyura abaturwanya hashimwe Imana data ijya itanga ingabo nyinshi
zigapfa ku bwacu uko niko yabwiye abisirayeli iti nimwihagararire gusa..
Iyo Imana uyibonera mu bushobozi bwayo bwinshi nayo
iseruka nk'inyembaraga kandi nk'inyabushobozi maze ikigaragaza nk’umucunguzi
wacu ndetse nk'umurengezi wacu ikibazo cyacu twe tuyibona nk'ishoboye bike
ntitwumva ko iyabashishe kurema isi n'ijuru yabasha kurangiza ikibazo
cy’ubushomeri ikaduha gufunguka amaso tukabona ahari amahirwe yo kugira icyo
twinjiza, ntituyibona nkishobora gukiza iriya ndwara yananiranye twumva ko hari
ibyo itakora.
Imana imbaraga yahoranye mbere nubu nizo igifite si
nk’umwana w’umuntu ngo isaze irashoboye icyo usabwa nukuyihamagara bijyanye
nicyo uyikeneyeho kandi irashoboye ku kwitaba mu ijwi ryawe ryose uko ringana
‘Nta munyagara w’isengesho niyo waba usigaranye akuka kanyuma uzabwire Imana
uti ndacyakwizeye kandi ngufitiye ikizere nayo ntizatinda izaza.
Inyigisho itegurwa na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Talk to me Initiative (Nganiriza
inisiyative)
Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa www.inyarwanda.com Yanditswe na Mupende
Gedeon Ndayishimiye 23/08/2019 20:22
No comments:
Post a Comment