Umuvugabutumwa Uwagaba Caleb
Joseph yatangaje intambwe enye zafasha umuntu gukira ibikomeye. Itambwe ya
mbere yavuze ko ari uguhakana ibyakubayeho ntuhite ubyemera ako kanya. Ibi ngo
bigufasha rwose gukira igikomere.
1. Denial (guhakana): cyangwa kutakira ibyakubayeho mu
buzima bwacu buri gihe iyo duhuye n'igikomere kutakira ibyabaye biragaraga aho
urira cyangwa uvuga mu magambo yawe uti simbyumva, ntibyari bikwiriye, kuberiki
arijye bibabayeho,.....Ariko burya n'inzira yo gukira.
2. Mourning (Grief): aha ni ho hantu abantu benshi batinda
ushobora gupfusha umuntu ukarira umunsi umwe mu gihe cyo gushyingura nyamara
burya iyo abantu bagiye usigaye wenyine ni bwo urira n'igihe cy'umubabaro
ugaragara n'utagaragara aho uririra ibyo watakaje urukundo,ubutunzi n'ibindi
bitera umuntu kurira...Ni bumwe mu buryo budakwiriye kwirengagizwa mu nzira yo
kwomorwa.
3.Acceptance (Kwakira): Hano ni ho umuntu aba arimo
kwumva neza ko ibyabaye atariwe gusa byabayeho, ibyo wahombye udakwiriye
kwirenganya ahubwo ukwiriye kwakira igeno ry'Imana kuri wowe.
4. Let it go (kurekura): Akenshi mubuzima bwacu twumva
twagumana na bacu ndetse n'ibyacu ariko munzira yo gukira ukwiriye kwakira ko
ibyagiye byagiye ibyabaye byabaye ugatangira muri wowe kwumva nta kintu
wabihinduraho ubundi ukabireka bikagenda kuko ntiwazura uwapfuye yewe n'ibyo
wahombye ntiwabigarura aha ni ho benshi mu buzima bwacu dutinda.
None nkubaze wowe mu byo waciyemo byose waba ugeze ku
ntambwe ya kangahe wiyubaka ?
Ev. Uwagaba Joseph Caleb.
Inyigisho itegurwa na Ev. Caleb. J.
UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza
inisiyative)
Iyi nyigisho yakuwe
kurubuga rwa www.inyarwanda.com Yanditswe na Mupende Gedeon Ndayishimiye 6/01/2019 12:50
True
ReplyDelete