Kimwe mu bintu byagiye bigira abakurambere bacu abantu badasanzwe mu byo kwizera (abatagatifu) ni uko bakomezaga kugira imbaraga no mu bihe bikomeye, barushagaho kugira ubutwari bwo kutihakana Imana yabo ngo ni uko bahuye n'ibihe bikomeye. Reka twibuke inkuru ndende y'ukuntu Dawidi yishe igihangange Goliyati.
1 Sam 17:26 Maze Dawidi avugana
n'abantu bamuhagaze iruhande ati “Uzica uwo Mufilisitiya agakuraho Isirayeli
igitutsi, bazamugororera bate? Mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo
z'Imana ihoraho, ni muntu ki?”
1 Sam 17:33 Sawuli asubiza
Dawidi ati “Ntiwashobora gutera uwo Mufilisitiya ngo umurwanye, kuko ukiri
umusore w'umugenda, kandi we ni umugabo wamenyereye kurwana uhereye mu busore
bwe.”
1 Sam 17:34-35 Dawidi asubiza
Sawuli ati “Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n'intare
cyangwa idubu zigakura umwana w'intama mu mukumbi. Narahubukaga nkayikubitankayiyambura
mu kanwa kayo, yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica.
1 Sam 17:37Dawidi arongera
aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z'intare n'idubu, azankiza no mu maboko
y'uwo Mufilisitiya.”Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane
nawe.”
Dawidi yafashe umwanya uhagije
maze asobanurira Umwami ibihe bikomeye aziranyeho n’Imana ye, mu mashyamba
yagiye anyuramo, mu nzitane z’ubuzima n’intambara yarwanye zikomeye, ibi byose
byatumye abona ijambo imbere y’Umwami ndetse na bakuru be bamubonaga
nk'usuzuguritse.
Abantu benshi mu gihe cyacu
bafite aho bageze iyo bakuganirije ku nzira ikomeye banyuzemo ngo bagere ku byo
bafite uyu munsi usanga ari ubuhamya. Aba mubona bafite amazina akomeye mu
gihugu cyacu ndetse no hanze yacyo abenshi usanga ari abagabo n’abagore bagiye
birukanirwa amafaranga y'ishuli ariko kubera kuzirikana ibihe bikomeye
banyuzemo barahatirije bariga none ubu bari aho babonaga nk’inzozi kuri bo.
Bariya bacuruzi wumva bakomeye
mu bice bitandukanye ndetse na ba rwiyemezamirimo uganiriye nabo baguha
ubuhamya bw'uburyo batangiriye ku ikarito cyangwa muri butike nto cyane nyamara
ubu basigaye bitirirwa ahantu utuye ngo kwa kanaka, ababyeyi ubona bakikiye
ndetse babyaye impanga ubu barimo guseka. Hari benshi uzi nanjye nzi bamaze
igihe kinini bafite ikibazo cyo kutabyara nyamara kubera amateka akomeye
bafitanye n’Imana yabo ubu ni abahamya b'ibyo Imana yakoze ,ubu barahetse.
Hari umuntu umwe w'inshuti
yanjye yanganirije ukuntu yajyaga yoga urume mu gitondo agiye ku ishuli kubera
kubura isabune, yambaraga imyenda y'ishuli yose ubundi akagenda mu byatsi
yirukanka ya mazi aba ari muri ibyo byatsi akaba ariyo amwoza akabona kujya
kwiga none ubu ni umugabo wubatse kandi wiyubashye!.
Wigenzuye mu mutima wawe ufite
amateka y'ibyo Imana yagucishijemo utatekerezaga ko uyu munsi waba uri aho
hantu ibyo rero bigutere Imbaraga zo gukomera no gukomeza wizere ko n'ibyo
ubona bigoye Imana ibishoboye.
SHALOM
Iyi nyigisho yateguwe na Ev.
Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com,
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)
Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa www.inyarwanda.com
Yanditswe na Mupende Gedeon Ndayishimiye 20/09/2019 11:41
No comments:
Post a Comment