Wednesday, November 6, 2019

KUBAHO UBUZIMA BWO KUREMA-Ev Caleb Uwagaba


Ubusanzwe iyo umuntu avuze ijambo KUREMA rikubiyemo ibintu byinshi cyane, harimo kubyara, guhimba, kwatura, gushyiraho ikintu kitari kiriho. nanjye rero numvamo ibintu byinshi ariko ndifuza kuvuga ku bintu nka bibiri kwatura no kurema.

Mu Itangiriro 1: uhereye ku murongo wa 3, Imana iravuga iti ‘Habeho umucyo’ umucyo ubaho', ku murongo wa 6 iravuga iti “Habeho isanzure hagati y’amazi. Rigabanya amazi n’andi mazi’… Ukomeje na none ku murongo wa 26: Imana iravuga iti’ ‘tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe... hepfo gato kuri 27: Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.

Muri ibi byanditswe byose uko nabisomye haragenda hagarukamo ijambo tureme ndetse bisa n'aho Imana yarimo yatura cyangwa ibwira ibiremwa runaka, uko kuvuga ni byo nita kwatura.
Iyo ngarutse mu buzima bwacu bwa buri munsi usanga twe turema za biracitse, twatura inkuru z'incamugongo gusa, mbese mu kanwa kacu hasohokamo amagambo adusenya ubwacu cyangwa asenya bene wacu burya niba utabyitaho uzirikane ko ibyo twatura akenshi ni nabyo tuba twizera kandi ibyo twizera ni byo biba mu buzima bwacu igihe cyose ubyutse ukumva ko udashoboye, ntacyo wageraho, ntacyo umaze mbese uri umuntu usanzwe ntutekereze ko har’impinduka izaza mu buzima bwawe.

Kubaho ni ukwatura. Kwatura ni ubuzima ibyo ubaye utarabyatuye umenye ko ari impanuka ejo n'ejo bundi byagenda ahubwo ufatane nanjye umwanzuro wo kubaho ubuzima bwatura kandi burema ibyiza ndifuza ku kwibutsa ko ari wowe muhanuzi ukomeye usigaye ku isi ukwiriye kwihanurira ibyiza ukwiriye kwiyaturiraho ibintu byiza kandi ibi nubitangira cyangwa ukabikomeza bizahindura ubuzima bwawe mbifitiye gihamya.

Umudamu wanjye yajyaga ambwira ukuntu umunsi umwe yafashe icyemezo cyo kubyuka afata dipoloma ze zose ndetse yandika n’ibaruwa isaba akazi maze yatura ko abonye akazi ndetse yatura na companyi agomba gukoramo yiyemeza kujyana ibisabwa byose aho yumvaga ashaka kuzakora ajyayo ntawamurangiye akazi ndetse ajyayo nta muntu n'umwe ahazi.
Gusa kubera kwatura ndetse no kurema akazi yagezeyo baramwakira aganira n'abashinzwe gutanga akazi bamubwira ko nta gahari ariko ko yasiga ibyangombwa bye byose kandi ko nikaboneka bazamuhamagara. Nyuma y’iminsi micye baramuhamagaye atangira akazi. Ariko ndibaza iyo atiremera akazi yari kugakura he?

Burya ubukire umuntu arabwatura akazi barakarema, umunezero uraremwa, urushako rwiza bararwatura bararurema abana beza kandi bumvira ntibamanuka nk'inyenyeri oya! barabatura guhera uyu munsi fatanya nanjye mu kwizera ndetse no kwumva ko ubuzima urimo uyu munsi wabuhinduza ijambo gusa.

Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa www.inyarwanda.com Yanditswe na Mupende Gedeon Ndayishimiye Taliki: 17/08/2019 15:41
  

No comments:

Post a Comment