“Mutima wanjye himbaza Uwiteka,
Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose Zaburi 103:2”
Mana
nubona nibagiwe ko wangaburiye nshonje, ukampa icyo kwambara ndetse nkanaberwa,
ukishyura inzu bari bampaye nyirantarengwa, ukishyura ishuli nkiga ndetse
nkaminuza, ukampa akazi ntabikekaga, ukanyubakira urugo nkaba ntengamaye,
ukampa urubyaro aho abandi bagitegereje, ukampa amahoro yo mu mutima nyamara
ntari mbikwiriye, ukampa ibitotsi nkasinzira neza hari abatagoheka kubera
impamvu zitandukanye, ukampa igihugu n’abankunda nyamara atari ko byahoze, ibi
nimbyibagirwa uzanyibutse.
“Mutima
wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose Zaburi
103:2” Iyi Zaburi itwibutsa neza ko dukwiriye gufata ibihe byose
twanyuzemo tukabishimira Imana rero akenshi na kenshi Satani atwiba ibihe byiza
no kwibuka ineza y’Imana mu buzima bwacu maze agahora atwibutsa ibi bibi
twahuye nabyo gusa kandi burya gushima uwaguhaye bimutera guhora agutekerezaho.
Akenshi
na kenshi usanga abantu duhangayikishijwe n'ejo hazaza nubwo atari bibi rwose
ariko nyamara tukirengagiza ko n'aho tugeze nta ruhare twabigizemo. Si imbaraga
zawe rwose nubwo ahari wumva ko nta ko utagize tuza wemere ko ari ku bw’Imana
kuko ibyo dufite uyu munsi bisa n'ibitizanyo ejo nejo bundi wakurwa mu mubiri,
cyangwa ibyari bicye cyane ejo mu gitondo bikiyongera aka wa muhanzi ngo
ingorofani yahindutse indege.
Abo
turi bo uyu munsi si bo twari bo ahashize. Wisuzumye wasanga hari icyo Imana
yagukoreye mu mu myaka runaka nawe uzi ahubwo duhindure isengesho tuvuge tuti “Uzanyibutse”. Ikosa
rikomeye umuntu agira ni ukwibagirwa inzobo Imana yamusimbukije, abandi
bakazigwamo, Imva yasibye ku bwe, amadeni yamwishyuriye, abanzi yahumye amaso
aratambuka n'ibindi, hano ukwiriye kujya ufata umwanya ukivugisha mu mutima
wawe ndetse ukisuzuma ukishakamo ibyo washima Imana kuko uko uri hari benshi
babyifuza nyamara wowe urimo wijujuta.
Reba
nawe burya iyo turyamye dusinziriye tuba twapfuye kuko tuba twuzuje ibimenyetso
by'abapfuye ni yo mpamvu bakunda kuvuga ngo tuba turi mu gicucu cy’urupfu kuko
ntuba wumvisha amatwi bisanzwe, ntuba ureba, ntuvuga, uretse guhumeka gusa
kandi nabyo utabigizemo uruhare. Nuhura n’ibihe bikugoye uyu munsi ujye usoma
iri jambo“Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure,
Ujye utegereza Uwiteka. (Zaburi 27:14) ”Maze umutima wawe uwutoze
kutibagirwa ineza y’Imana ni yo yaba ari nto kuri wowe ujye uyihindura ishimwe
kandi rinini."
Uzirikane
ko umuntu buntu iyo akugiriye neza maze ku mpamvu z'ibihe ukibagirwa ineza
yakugiriye biramubabaza ku buryo iyo muhuye abikwibutsa ngo aka kanya koko
uribagiwe? Nkaswe Imana iducunga amanywa n'Ijoro turyamye, tugenda, ubuzima
bwacu bwose bwose buhora mu burinzi bw’Imana.
Ev. Caleb. J.
U
Email:agacaleb@gmail.com
Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa
www.inyarwanda.com Yanditswe na: Editor Taliki:12/07/2019 10:47
No comments:
Post a Comment