Iyo ubabaye mu mutima cyangwa
ufite ibintu runaka utumva neza hari ibibazo bikuzamo nk’abandi bose ngo ese
kuki ari njye?
Igisubizo
nakibona nkoresheje uru rugero ry’umuhanga wavuze ngo “Ahashize si ahacu ngo
tuhagarure ariko ahazaza tuhafite mu biganza ngo dutsinde cyangwa dutsindwe” kuba
mfite amahitamo ku hazaza hanjye simbiterwa n'uko nkomeye cyangwa noroheje, si
umubare w'amafaranga ntunze kuri konti yanjye cyangwa umuryango nkomokamo
ndetse n’urwego rw'amashuli mfite, ahubwo mbifashwamo n'uko nkiri muzima ndetse
ubuzima mbuheshwa n'uko ngihumeka.
Bibiliya
mu gitabo cy’Itangiriro 25:8 iravuga ngo “Aburahamu ageze mu za
bukuru, aramye imyaka myinshi, umwuka urahera, apfa ashaje
neza, asanga bene wabo.
1.
Aha nakuyemo isomo ry’uko Umwuka mpumeka aricyo kintu cy'agaciro mfite ni cyo
kintu nifuza kurinda kuruta ibindi byose kuko nkiwufite mba mfite ubushobozi
bwo guhindura byose nshobora gufata icyemezo uko mbishatse, binkundiye najya
aho nshaka, bitangoye navuga ijambo ryose rinjemo.
2. Zaburi
150:6 Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya.
Nkwiriye
kubaho ubuzima bushima
Imana uko ndi kose kuko kuba ngihumeka nabwira inshuti zanjye
ko nzikunda, nzikumbuye yewe naririmba nkanaseka, ndacyafite uburyo nashima
Imana ku byo yakoze ku buzima bwanjye, ariko umunsi nzaba ntakibasha kuvuga
wenda bitewe n'uburwayi, impanuka, n'ibindi, aha niho nzakoresha umutima wenda
n'ubwoko ariko simbizi kuko ibyo nzi ni ibyo ndimo ncamo none. Umwuka mpumeka
ni icyifuzo kuri benshi! Ubanza utabizi utabyibuka uburyo umwuka uhumeka
uhenze.
3. Uko
ndi hari benshi babyifuza
Kuko
benshi bawutwara mu masakoshi yabo, cyangwa bakawubaha mu macupa (Oxygen),
ikiba kigamijwe ni ukubaha ku mwuka wowe udaha agaciro! Uko nguko uri ukwiriye
kubishimira Imana yego hari ibyakunanaiye kugeraho kandi ntukirenganye kuko si
wowe wa mbere binaniye keretse niba waratsinzwe utagerageje zirikana ko Imana
ariyo yonyine ikwiriye gushimwa kuko ariyo izi neza ububiko bw'umwuka uhumeka.
4. Burya
ugiye kwa muganga ukabasaba ko bakwereka mu cyumba cy'indembe ha handi haba
abantu bahumekera mu mashini arizo zishinzwe kubaha ubuzima ari wo mwuka nibura
wakongera ugatekereza. Njyewe narahageze mpagera umufasha wanjye nakundaga
by'agahebuzo ari ho arwariye ndetse yahamaze iminsi igera kuri cumi n’itatu aho
kumuvugisha byaba ari nko kwisubiza ndetse n'abo bari barwaranye nta wari ufite
amahitamo y'icyo yarya cyangwa yanywa, gutembera bitagikunda ubwange nahakuye isomo
ndetse namenye neza agaciro k’umwuka mpumeka.
Inyigisho yateguwe na
Ev. Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com/
Talk to me Initiative
(Nganiriza inisiyative)
Iyi nyigisho yakuwe kurubuga rwa www.inyarwanda.com
Yanditswe na Mupende Gedeon Ndayishimiye 25/07/2019 21:21
No comments:
Post a Comment