Sunday, December 27, 2020

Ubw’Umwami Yesu ankunda Nd’ AMAHORO. indirimbo y’ 125

Ubw’Umwami Yesu ankunda Nd’ amahoro kubw’imbabazi ze Nyinshi Ndi AMAHORO . indirimbo y’ 125. 

Umunyamerika wiberagaho mu buzima busanzwe Jean Patty Muri reta ya Colorado ku myaka 15 gusa yafashwe n’ubwoko bw’indwara y’amaso bituma ahuma ntiyongera kureba. nyuma yaje gukunda umukobwa ariko ntiyagira amahirwe yo kumureba hashize umwaka bashyingiranywe baje kubyara umwana w’umuhungu gusa Jean ntiyagira amahirwe yo kubona umugore we n’umwana 

Haje kuza uburyo bwavumbuwe n’abahanga butuma wambara indorerwamo maze ukabasha kureba mugihe gito Bwana Jean ari muba mbere bakoreweho ubushakashatsi, bamwambitse indorerwamo baramubaza ngo urumva Umeze ute? Yarasubije n'amarira menshi ati: “Ndumva mfite AMAHORO

Kubara 6:26 Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.’ amahoro nicyo kintu ukeneye kuruta ibindi byose utekereza ko waba ukeneye mu isi. Yesu niwe ushobora kuguha amahoro byuzuye. 

Umwaka wa 2020 urimo gusaza harabura Iminsi mike cyane, isi muri rusange yabuze amahoro bitewe nibintu byinshi bitandukanye ubushakashatsi bwerekana ko abantu 48,724 bapfa bazize indwara z’umutima ndetse n’umuvuduko wa amaraso ( Cardiovascular diseases) naho abasaga miliyoni 9 bicwa n’inzara ku isi yose muri 2020. Ibi byose byashyize ubuzima bwacu mu gicu cyo kubura amahoro. 

aha kandi ntitwakwibagirwa icyorezo cya corona Virus (COVID-19) kimaze kuzahaza ubukungu ubuhahirane, ingendo, ubuzima bw'abenshi bumaze kuhatikirira ku buryo abahanga barara amajoro bashakisha icyatuma isi yongera gusubirana ubuzima n'amahoro yahoranye nibura byagahenge ariko n'ubundi byose bidusiga nta amahoro dufite mu buryo bwuzuye. 

Ariko ngufiteye ijambo ngo ubwo bimeze bityo nkaba ngihumeka nkaba ntari kwa muganga cyangwa niyo naba ndiyo ariko nkaba nkibasha kuvugana nabanjye nkaba ntari mu mubare wa bibukwa buri mwaka, Umwami Yesu arankunda Ndi AMAHORO. Ese ubuze amahoro?, Ese urashaka amahoro?, ntahandi ushobora kuyabonera hatari mu kwisunga Imana. 

Yesu ubwe yararebye abonye neza ko ibyo yashakaga kuduha byose abirangije ati  Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba. Yohani 14:27 iyo aza kubona ko dukeneye amafaranga cyangwa inzu nziza yari kuvuga ati bana banjye nimwakire inzu,, n'ibindi ariko ati mbahaye AMAHORO.

Uyumunsi nawe Gira abantu batanu wifuriza amahoro.
mbifurijwe umwaka mushya muhire wa 2021 muzawugiremo ibyiza byose byo kwifuzwa ikiruta byose Imana izabahe amahoro yo mu mitima. 

Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb.J.U
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza Inisiyative)

Thursday, July 16, 2020

AMABANGA 3 Y’ IGISHYITSI By Ev. Caleb



Igishyitsi ni igice cyo hagati mu bigize igiti. Kitwa igishyitsi nyuma yuko igiti nyirizina gitemwe ariko ntikirandurwe burundu mu butaka. ubusanzwe kiba ari igiti, ariko iyo habayeho impamvu ituma igiti gitemwa ntikirandurwe burundu, hari igice gisigara hejuru y’ubutaka kiba kigaragarira buri wese, kandi akenshi gikoreshwa mu buryo butagaragaza umusaruro.

Iki gice ni cyo nifuje kuvugaho, Umwuka w’Imana yakomeje ku kinganirizaho ijoro ryose nyuma yo ku kibona nkagifotora ku muhanda aho abantu bose bakibona. Nawe ushobora kuba waratemwe ariko mu by’ukuri uri ahantu buri muntu wese akubona.

Hano hari amabanga atatu ukwiriye kugendana mu gihe wumva ubuzima bwawe bwanze, wibona nk’igishyitsi.

Yobu 14: 8. Nubwo umuzi wacyo usazira mu butaka, n’igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu. Hari byinshi biduhejeje mu mukungugu nyamara wibukeko umukungugu ari wo uvamo icyondo kandi icyondo akenshi kiba kibitse ifumbire ari nayo ibiti byinshi bikenera ngo bibeho.


Dore amabanga atatu igishyitsi kigendana

1. Uwatemye igiti ntaba yifuza ko igishyitsi cyacyo gisigara kuko nta mumaro wacyo uba uhari ariko kurandura igishyitsi biragora bituma kirambira mu butaka, n'ubwo hatabaho ubushake n’amahitamo y’uwariwe wese urasabwa kwihanganira mw’isi ukayigumamo hirengagijwe byose byagukomye mu nkokora ukwiriye guhorana ibyiringiro bidakamuka.

2. Igishyitsi ubuzima bwacyo bushingiye mu mizi yacyo iyo cyumvise amazi kirongera kibaho. (9. Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka, Kigatoha nk’igiti kikiri gito). Ubuzima bwacu bugira icyerekezo ndetse no kuramba ahanini bushingiye kucyo twishingikirijeho, ibyo wemera, ibyo watura, ibyo wizera, byerekana neza mu buryo bugaragara cyangwa butagaragara (bw’ibanga) aho werekeza ndetse n'uwo uzabawe kabone niyo waba waratemwe, iyo habayeho impamvu yo guhembuka urongera ukabaho kandi neza. Ese imizi yawe itegereje imvura ngo yongere itange ubuzima?

3. Kwihanganira agasuzuguro kabagikandagiraho, abakihanagurizaho ibyondo mugihe kimvura, ndetse n’umukungugu wa hato na hato, abagikwikiriraho amasuka mu gihe kihinga, ndetse nabakicaraho baganira ibitagifitiye umumaro, byose birangizwa nuko cyumvise imvura. Yobu 14:7. “Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome.

Ubwo byumvikane ko  imbaraga z’urufatiro ruzima kandi rufatika, kuko bigereranywa n’imizi ni ho ubuzima bwo gushikama bushingiye ukamenya kwihanganira ibito n’ibinini, ibyorshye n’ibikomeye. Nubwo aka kanya waba ubona ko nta mpamvu yo kwihangana ihari ariko impamvu yo kubaho ndetse n’ejo yo irahari kandi irafatika.


Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza Inisiyative)

Thursday, June 25, 2020

Impamvu 3 ugomba kuyoboza Imana Inzira by Ev. Caleb

Ujya ugera mu mayira abiri maze ukumva ushidikanije inzira unyuramo hahandi uba wibaza uti nkomeze I buryo cyangwa i bumoso? Ibi si wowe wenyine bibaho ahubwo navuga ko biba kuri buri umwe, ariko muri byose ntukihute ngo nuko inyuma yawe hari ibigukurikiye akenshi duterwa ubwoba naho tuva ndetse dugahangayikira aho tujya kuko tuba tutahazi ariko se dukwiriye gukora iki mugihe bimeze bitya? mugihe cya none ndetse ni kizaza uzapfukame uyoboze Imana inzira yo kunyuramo, Imana iba bugufi bwacu nkaho gukabakaba umuririmbyi we yavuze neza ko iba bugufi bwacu kuruta umwambaro twambaye, ukwiriye kwibuka ko nta muntu n’umwe Imana itumva isengesho rye! Ahubwo akenshi tuyibaza twageze aho tujya aho kuyiyoboza inzira yo kunyuramo!

Dore impamvu zifatika ukwiriye kuyoboza Imana inzira:

1.     Imana n’umwizerwa
Imana mugihe yahaga Aburamu isezerano ry’uko azaba sekuruza w’amahanga ntabwo yumvaga neza ibyo arimo Dusomye Itangiriro, 12:3 Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha. ndetse arakomeza naho imuhereye umwana w’umuhungu isaka imusaba ko uwo mwana wari ikinege kuri Aburamu na Sarayi amutangaho igitambo, Itangiriro 22:1 (Hanyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”) uribaza iki kizere Abraham yasabwaga ku girira Imana imbaraga byamusaba ese niyo wagira inshuti, umubyeyi, umufasha, cyangwa undi wese umwizera bingana bite? hejuru y’icyo kizere umugirira hakwiriye kuza Imana kuko baravuga ngo uyibitsa ibanga ntirimene, mwagendana ntigusige.

2.     Imana ntibeshya

Itangiriro 15:1(Aburamu yizera Uwiteka; Uwiteka amusezeranya isezerano) Itangiriro 17:4 (“Dore isezerano ryanjye ubwanjye ndariguhaye, nawe uzaba sekuruza w’amahanga menshi.) nkunda kuvuga ngo” Imana ntibeshya nubwo ibeshyerwa, akenshi muri sosiyete zacu usanga abantu bakubwira ngo Imana yavuze ibi n’ibi ariko ndagirango nkwibutseko iyo ariyo ubwayo yabivuze ntishobora kuvuga ibidaturutse mukuri kwayo. ubwayo ibyo ivuga iranabisohoza ntakabuza, ubuzima bwacu bukwiriye kwizirika ku mana kuko niyo ibyo yagusezeranije byatinda amaherezo birasohora.

3.     Imana niyo yonyine izi ibiri imbere yacu:

Mu buzima bwacu dukunda gushaka kumenya ibizaba ejo niho usanga kenshi abantu bakunda ababahanurira ngo babawire ibizaba ejo bibiliya abo yitaga ba bamenya, uburyo umuntu aremye, abayeho mukugirira amatsiko ibizakurikiaho hanyuma ndagirango nkumare Impungenge, ko ibyo utekereza byose ukwiriye kwibuka ko Imana ariyo yonyine izi ibizaba ejo ninayo itanga kumenya ibizakurikiraho inzira uzacamo ejo ukwiriye kuyiyoboza Imana uyu munsi, Ezira 8:21(Maze ntegekera kwiyiriza ubusa aho ngaho kuri uwo mugezi Ahava, kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe n’abana bacu bato n’ibintu byacu byose,) Nehemiya ntamahitamo yagize yandi uretse gushaka kumenya iby’urugendo rwe yari afite imbere kandi uburyo yagomba kuyimenya yagomba kuyoboza Imana.


Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Talk to me Initiative (Nganiriza Inisiyative)

Sunday, April 19, 2020

Dore Ibintu 3 imperuka itaba bitarasohora by Ev.Olivier RWANDENZI



Benshi muri iyi minsi kubera ibibazo isi irimo bya COVID 19 batekereje ko wenda ahari ryaba ariyo herezo ry’isi, ndetse abandi bakurikije ibyo NASA yavuze ko hari ikibuye gishobora kugonga isi bagatekereza ko naryo ryaba iherezo ry’isi. Ibi isi iri gucamo muri iyi minsi :ibyorezo, intambara, Ishyanga gutera irindi n’ibindi ...... , n’ibimenyetso by’Imperuka kandi nibyo bibiliya yita kuramukwa k’umugore

Reka Turebere hamwe bino bintu bitatu ndakubwiza ukuri birakuremera ibyiringiro yuko ibi bibazo isi irimo turabivamo vuba, ahubwo icyo nakubaza muri iyi minsi uri gukora amahamba kuko turava muri ibi bihe dusimbuka hagari

1. icya mbere Imperuka izaba mu isi hari amahoro ndetse ni abantu basubiye muri business zabo

Mt 24:38 kuko nk'uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,
Mt 24:44 Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w'umuntu azaziramo.

Imperuka izaba isi iri mu mahoro , ndetse ni abantu barasubiye muri business zabo za buri munsi

Yesu yatubwiye muri icyo cyanditse uko byari bimeze mu gihe cya Nowa, Ninako ni umwana w’umuntu azaza bimeze bazaba barongora, bashyingira , barya banywa. Ukomeje hepfo hatubwiye uko umwe azaba ari ku rusyo umwe agende undi asigare bivuze ngo business zizaba zikorwa rwose isi itari mu kato nkaka turimo ubu.

2. Icya kabiri ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirwa amahanga yose

Mat 24:14 Kandi ubu butumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize. Ubushakashatsi bwa 2018 bwerekanaga ko abarenga miliyaridi 3 batarumva ubutumwa bwiza, mbese abarenga 40% by’abatuye isi ntibaragira amahirwe yo kumva ubutumwa bwiza ngo babwange cg babwemere

NB: aha baba bavuga abantu bataragira amahirwe namwe yo kumva ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Aba Bantu bataragerwaho ni ubutumwa bwiza bari mu byiciro bitanu
 1. Gakondo
 2. Buddist
 3. Hindu
 4. Islam
             5. Unreligious (abatagira Idini)

Ndangira ngo Nkwibutse ko buri gihe cyose itorero rya kristo iyo ryibagirwaga ibwirizwa rikuru (Mat 28:19 Great commission) ryahuraga n’ibibazo Urugero: mu itorero rya mbere bahuye n’ingorane zikomeye, ubwo bari bibereye mu munyenga w’ububyutse bw’i Yerusalemu, bibagirwa kujyana ubutumwa mu mu mahanga, bamaze kwica Stefano baratatana bose kubera akarengane babona kujyana ubutumwa ku mpera z’isi Mukundwa, Habakuki yabivuze neza ko hari igihe isi yose izakwira kumenya Uwiteka Hab 2:14 Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw'Uwiteka, nk'uko inyanja y'amazi isendēra.

3. icya gatatu Itorero rizagira agaciro ndetse na influence kubibera byose mu isi

Ezayi 2:2 Mu minsi y'imperuka umusozi wubatsweho inzu y'Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z'imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira. Ezayi 2:3 Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w'Uwiteka, ku nzu y'Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry'Uwiteka. Yesaya yahanuye ko mu minsi y’imperuka  umusozi wubatseho inzu y’uwiteka ariryo torero uzasumba indi misozi ndetse indi misozi ikaza gusaba ubufasha ku itorero

Reka mbanze nkubwire imisozi irindwi iyoboye isi (7 mountains of influence)

1. Ubucuruzi(business), 
   2. Politike(government), 
     3. Itangazamakuru(media)
                               4. Imyindagaduro (Arts and entertainment)
5. Uburezi (education)
6. Umuryango (Family)
    7.  Iyobokamana(religion)

Kino Yesaya yahanuye ntikirasohora , kuko muri rusange itorero ry’Imana ku isi rifite igisuzuguriro.  Abanyamahanga bahagaze kuri iyo misozi yindi bari kutubaza bati Imana yanyu irihe? Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye ubwo Imana igiye kuzana ububyutse budasanzwe noneho iyo misozi yose ikajya ishakira igisubizo mu itorero

Dushingiye ku ngingo eshatu tumaze kureba hejuru, n’igihamya kitwemeza yuko Imana yacu igiye kunamura icumu ku isi maze iyi Coronavirus ikarangira  vuba

Mukundwa iki nicyo gihe gikwiriye dukwiye kwitegura kuko nyuma yaha Imana igiye gukoresha abana bayo ku rundi rwego mwumve kino gihe ntabwo Imana izakoresha gusa abahagarara ku gatuti hoya ahubwo izakoresha buri wese bikurikije nibyo akoramo

 Amen Imana ibahe umugisha mwinshi cyane mwitegura gukoreshwa n’Imana

Iyi nyigisho yateguwe na  Ev. RWANDENZI Olivier
Talk to me Initiative (Nganiriza Inisiyative)


Sunday, April 12, 2020

Mubihe nk’ibi urupfu no kuzuka kwa Yesu bitumariye iki ? By Ev. Caleb

Icyumweru turimo u Rwanda ndetse n’Isi yose harizihizwa Pasika cyangwa gupfa no kuzuka kwa Yesu ariko kandi n’icyumweru cyahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 26 Jenocide yakorewe abatutsi muw’ 1994. ibi byose byasanze isi iri mukato katewe n’icyorezo cya Corona Virus COVID 19 ndibaza ko twayivuzeho munyandiko yacu twakoze ifite umutwe ugira uti ( ) mu by’ukuri navuga ko kuva ubwanjye namenya ubwenge cyangwa mu binyacumi 3 bishize (decades) ni ubwa mbere habayeho uruhurirane rw’ibintu nk’ibi bikabera icyarimwe kandi bikagira ingaruka zikomeye kubantu bose muri rusange.

Ariko se ko ibi byose byatukubiseho, urupfu no kuzuka kwa Yesu nk’abizera ruvuze iki? Twifashishije ibyanditswe byera:

1PETRO 2; 24 Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije.

IBYAHISHUWE 1; 4-5 Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere y'intebe yayo no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n'imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye,

YESAYA 53; 4 Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk'uwakubiswe n'Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n'imibabaro. 5 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. 
Muri ibi byanditswe nakuyemo amasomo 4 y’ ingenzi:

1 Urupfu
2 Kuzuka
3 Intimba (Imibabaro)
4 Ibyiringiro bishya

Mubyukuri nk’umwanditsi ndetse n’umuvugabutumwa bwiza ntabwo byari byoroshye guhuza ibihe turimo ndetse n’urupfu rwa yesu gusa nakomeje kubitekerezaho ubwo nasabwaga gutanga ikiganiro kuri televiziyo y’igihugu RTV (Rwanda Television) ikibazo gikomeye cyari uguhuza Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 ndetse n’urupfu rwa Yesu ariko uko nkomeza kubitekerezaho nibwo naje kubona amasomo 4 navuze hejuru ubundi yesu iyo aza gupfa ntazuke urupfu rwe twari kuzarufata nk’izabandi bose bamubanzirije ariko rwaje kugira itandukaniro ariwo Muzuko, uyu muzuko ni nawo uduha ibyiringiro by’uko n’abacu twabuze mubihe bitandukanye tuzababona kandi tukongera tukishimana nabo aho niho yavuze ngo imibabaro yacu, intimba amaganya, no gushoberwa kubera ibihe turimo cyangwa twanyuzemo umuzuko we uduha kwongera kubona ubuzima muyindi shusho.

Nakubwira ngo wowe wihebye ubona ko bicitse Yesu ni muzima ashobra kuzura ibyo byose byapfuye kuko ubwe yarazutse kandi haranditswe ngo: Heb 2:18 Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.
Uyu Yesu turimo kwibuka kuko yamenyereye umubabaro nzi neza igihe nk’iki abasha gutanga umunezero kandi uwo munezero dufite uyu munsi ndetse n’ibyiringiro bifite ikiguzi aricyo rupfu rwa yesu Christo rwaduhesheje ubuzima ndetse n’ibyiringiro bishya no kwongera kubaho Isi yadutwaye abacu n’ibyacu, itugira imfubyi ariko muriwe twabonye ibyiringiro byejo hazaza




Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Talk to me Initiative (Nganiriza Inisiyative)

Monday, April 6, 2020

BARAHINDUKIYE ARIKO NTIBAHINDUTSE (IGICE CYA 4 NI CYA 5: IMPAMVU ZIDUTERA GUHINDUKA) By Dr. Fidele Masengo




Nyuma yo kwiga ku cyanditswe kivuga ku mpinduka Imana yiteze ku bakristo (Inyigisho ya 1, 2 n'iya 3 zishingiye ku Baroma 12:2), uno munsi ndavuga ku mpamvu zidutera guhinduka.

Natekereje impamvu 2 zikomeye:

1. Imbabazi twagiriwe.


 Nashimishijwe n'uburyo Paholo yanditse ngo "ku bw'imbabazi z'Imana" (Rom 12:1). Nibajije imbabazi z'Imana Paholo avuga izo arizo nsanga mu Bice bibanziriza kiriya yaragiye azigarukaho kenshi. Ibi byatumye numva ko imbabazi twagiriwe n'Imana ariyo mpamvu ya mbere idutera guhinduka.

Ziriya mbabazi zirahagije kugirango umuntu yihe intego yo guhinduka.

Umuntu wamenye neza ko yakuwe mu rupfu rw'Iteka ntiyakomeza kubaho uko yishakiye? Uwakize indwara ikomeye akuramo n'isomo ryo kwitwararika ngo itazamufata. Uwakuriwe ho ibihano arigengesera ngo ubutaha bitazamufata.

Umukristo nyawe agomba kwitwara nk'uwagiriwe imbabazi bityo agahindura imyitwarire kugirango azigumemo. Ntabwo twababariwe ngo tugume mu byaha ahubwo guhinduka biduha kuguma mu mbabazi z'Imana!

2. Urukundo Imana yadukunze.

Impinduka niyo igaragaza urukundo dukunda Imana. Iyo Umuhungu akunze umukobwa, hari imyitwarire agaragaza. Atandukana n'abandi bakobwa, yitwara nk'ufite fiancée, yereka uwo mukobwa urukundo n'ubwitonzi. Ahindura inshuti, agahindura imivugire, imikorere, muri make arahinduka wese. Abaho nk'utacyigenga!

Biragoye kuvuga ko umuntu akunda Imana ntacyo yaretse ku bwayo. Paholo ati ntituri abacyu ngo twigenge!

Kubw'urukundo twakunzwe, turasabwa impinduka.

None se umukristo utaramenya guhindura inshuti, wibera mu kabare, wibera mu biganiro bipfuye, ukirwana, ugisinda, ukibeshya, etc. Ubwo se yavuga ko akunda Imana ate?

Urukundo rw'Imana nyarwo rudutera kubaha amategeko yayo. Yesu ati muri inshuti zanjye nimukora ibyo mbategeka (Yoh. 15:14), ati nimwitondera amategeko (bivuga ngo ayo mategeko n'abahindura) muzaguma mu rukundo rwanjye (Yoh. 15:10). Guhinduka niko kukugumisha umuntu mu rukundo.

Wowe utarahinduka, ongera ubitekerezeho kd wihe umuhigo.

Njye uno munsi nihaye uwo umuhigo.

Umunsi mwiza kuri twese!


INZIRA IGANISHA KU MPINDUKA MU BUKRISTO 
(Barahindukiye Ariko ntibahindutse- IGICE CYA NYUMA -5- )

Mwaramutse,

Uno munsi nifuje gupfundikira inyigisho narimaze iminsi mvugaho ku bakristo bahindukiye bakava mu bu pagani ariko batahindutse nyabyo nk'uko Imana ibitezeho.

Nifuje kuvuga gato ku nzira (process) y'impinduka ku mukristo.

Hari ibintu 4 mvuga bikurikira :

1 ) Impinduka ni urugendo tudakora umunsi umwe.

2) Impinduka si ikintu twiha ubwacu ariko ni ikintu duharanira kd tukagikorera;

3) Impinduka dusabwa ni igikorwa cy'ubuzima bw'umwuka kd tuyishobozwa n'Umwuka Wera;

4) Buri mukristo uharanira impinduka asabwa gusuzuma ibice byinshi bimugize: imitekerereze, ibyifuzo by'umubiri, inshuti n'uburyo abana n'abandi, imvugo, imikoreshereze y'igihe cye, etc.

Uramutse ufashe ingamba zo gukurikiza izi ngingo kuva uyu munsi, warangiza uyu mwaka uri undi muntu.

Ngahe bigire intego y'uyu mwaka kd ubiharanire kuva uyu munsi.

Umunsi mwiza kuri twese!


📩 ©️Devotion shared by Dr. Fidele Masengo,
The CityLight Center
Foursquare Gospel Church




Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

Friday, March 13, 2020

IN THE MIDST OF COVID 19 "MUBIHE NK’IBI COVID 19” By Ev. Caleb


Isi yose muri rusange ihangayikishijwe n’icyorezo cyahereye mugihugu cy’ubushinwa maze mukanya nkako guhumbya gikwira isi yose kidasimbutse umugabane n’umwe,  kimaze kugera mu bihugu 118 ku isi.

Ubu ijambo CORONAVIRUS COVID 19 ni ryo ririmo kwandikwa inshuro nyinshi kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho kandi arenga miriyari 400 z'amadorari (400$Billion) niyo  kampani (Company) zikomeye ku isi zimaze guhomba.

muri leta zunze ubumwe z'amerika Dr. Lawler yatangaje ko hagati 200,000 kugera kuri miriyoni 1.700,000 bashobora kwandura naho . 480,000 bahitanywa niki cyorezo,  hatagize igikorwa, Nkuko tubikesha urubuga rwa www.worldmeters.info. Abasaga 145,341, naho 5,416 bamaze Kwitaba Imana 70,931 barazanzamutse Ku isi yose. iyi mibare iragenda ihinduka buri nyuma yamasegonda 20''.
Kugeza ubu no murwanda nkuko tubikesha Itangazo rya Ministeri y’ubuzima Imanaze kuhagera

Abenshi byatangiye bumvako ari ibya bariya wenda bitabareba cyangwa bitazabageraho nyamara kugeza ubu amakuru ahari yemezwa nibitangazamakuru bikomeye kw’isi yemeza ko na Ministiri w’ubuzima mugihugu kigihangange Ubwongereza yamaze gushyirwa mu kato kuko basanze yanduye! Umutoza w’ikipe ikomeye kw’isi nka Arsenal byemejwe yanduye abaturage batabarika mu byiciro byose bahagaritse umutima kubera COVID 19 CORONAVIRUS 

twibaze ikibazo Ese koko tujya tuzirikana uruhare rw’Imana mubihe nk’ibi ? 

Mubihe nk’ibi utekereza iki uramutse ubaye umukandida w’urupfu? 

Nkuko bigaragara ntahantu nahamwe kw’isi harinzwe hari umutekano kuburyo utagerwaho Ese uzirikana ko isaya iyariyo yose wapfa? Hanyuma mubihe nkibi wajyahe nyuma y’ubu buzima? abantu benshi babayeho nkaho bazi neza ko ejo bazaramuka nyamara byaba ari ukwibeshya cyangwa kwirengagiza ukuri kw'ibiriho. nkuko twabibonye mu mibare iri hejuru. 

Zab 91:1 Uba mu rwihisho rw'Isumbabyose,Azahama mu gicucu cy'Ishoborabyose. Zab 91:2 Ndabwira Uwiteka nti“Uri ubuhungiro bwanjye n'igihome kinkingira,Imana yanjye niringira.” Zab 91:3 Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy'umugoyi,Na mugiga irimbura.

Ndagirango nkwibutseko Indwara Yose Ikomoka kuri virus akenshi Itagira umuti n’urukingo Gusa bavura Ibimenyetso, Urugero Umuntu Urwaye Ibicurane (Grippe) Afungana Amazuru Agapfuna Buri mwanya 
Akitsamura hari Igihe ashobora kugira Umuriro Ndetse Akaba yababara mumihogo bityo rero umuntu Avura Agabanya Ibimenyetso naho Virus Nta Muti ubasha kuyica. 

Nyuma yibi byose ukeneye ko mugihe nk’iki Yesu aba igisubizo Kibyo wibaza Byose kuko haranditswe ngo: Yohani 14:6 Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.


Abaroma 10:9 Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa,

Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Talk to me Initiative (Nganiriza Inisiyative)

Saturday, March 7, 2020

BAHINDUYE IZINA ARIKO. NTIBAHINDUTSE (IGICE CYA 2 NI CYA 3) By Dr. Fidele Masengo


NONE SE WAHINDUTSE KUKI? (Abaroma 12:2)

Nyuma y'inyigisho y'ejo benshi bagiye banyandikira babaza ko nzakomeza uyu mutwe w'ijambo. Nk'uko nari nabivuze iyi nyigisho irakomeza.

Uno munsi ndavuga ku bisobanuro byo  "guhinduka".

Ijambo "guhinduka" rikoreshwa muri kiriya cyanditswe riva mu rurimi rw'urugiriki "metamorphosis" biva mu nshiga "metamorphoo" bivuga gufata indi shusho. Niryo ryakoreshejwe bavuga ukuntu "amazi" yabaye "vino" I Kana. Ni naryo ryakoreshejwe Yesu arabagirana imbere y'abigishwa (Mat. 17:1-2).

Paholo akoresha ririya jambo, yavugaga impinduka mu mico, no mu myitwarire (conduct and character).

Guhinduka ntabwo ari ikintu twikorera ubwacu ariko ni ikintu twemera ko kitubaho. Uwakijijwe yemerera Imana kumuhindura binyuze mu Ijambo ry'Imama rya buri munsi, mu gusenga ndetse no kwera imbuto. Iyo ibi bibaye, nibyo Paholo yita kuba icyaremwe gishya
(2 Kor. 5:17).

Nyuma yo gutanga ibi bisobanuro, ndabaza buri wese wasomye ubu butumwa icyo gukizwa byahinduye muri we.

Niba wari usanzwe urakara vuba, uvugira hejuru, urwana, utukana, usambana, usinda, wiba, ubana nabi n'uwo mwashakanye, ushwana n'abaturanyi, ubeshya, ukwiza ibihuha, ucuragura, uroga, wivumbura, usebanya, urarikira, etc. Ukaba ukibyiberamo na nyuma yo gukizwa, ubwo umuntu yakwibaza ngo "wakijijwe iki"?, wahindutse ute?


Umugore wawe abayeho mu bwoba buhoraho, Umugabo wawe abayeho mu gahinda, abaturanyi barakwiganya, abana warabahahamuye, uri indaya wasenye ingo z'abandi, ku kazi wigize intare, abantu bose muri Quartier ntawe ugera iwawe kubera ibyo uvugwaho...None se wakijijwe iki?

Fata umwanya utekereze ku mpinduka nyayo Imana ikwitezeho.


BARAHINDUKIYE ARIKO NTIBAHINDUTSE

(IGICE CYA 3: INTEGO YO GUHINDUKA)

Ubukristo bushingiye ku bushake bwo guhinduka icyaremwe gishya kandi kwera imbuto z'abakristo biva ku guhinduka. Umukristo utagira intego yo guhinduka ntazi neza ibisobanuro by'agakiza. Kugera mu ijuru kwe byaba ari impanuka.

1. Umukristo asabwa gusa na Kristo ndetse no guhinduka nkawe.

Iki ni kimwe mu bintu biranga abakristo (abigishwa). Yesu ubwe yavuze ko iyo umwigishwa atunganye amera nk'umwigisha we(Luka 6:). Si Yesu wabivuze gusa, Paholo yavuze ko mu mugambi w'Imana hali ko umuntu agomba gusa na Kristo (Abaroma 8:29). Ni nabyo Paholo yakunze kwigisha mu nzandiko ze (2 Korinto3:18) ahugura abantu kwitandukanya.

2. Kubaho nka Yesu n'iyo mpinduka nyayo Imana itwitezeho.


Ibi nibyo bigaragaza imyemerere n'ibyiringiro yacu. Birababaje kubona abashumba, abaririmbyi, intumwa, abakristo ariko badasa na Kristo. Rero iyo umuntu akijijwe ntase na Yesu kd ntabeho nka Yesu, aba akiri uwo gushidikanywaho mu gakiza.


Ibibazo nkwibariza:

 Mu muryango, mu mudugudu utuye, mu rusengero ubamo, mu kazi ka buri munsi ubamo, baba bajya bagusomamo gusa na Yesu? Mbese ubaye ho nk'uko Yesu yari kuba abayeho?

Isuzume!

Mugire umunsi mwiza.



Devotion shared by Dr. Fidele Masengo,

The CityLight Center
Foursquare Gospel Church



Email: agacaleb@gmail.com

Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

Monday, February 10, 2020

BARAHINDUKIYE ARIKO NTIBAHINDUTSE (IGICE CYA I) by Dr. Fidele Masengo

Abaroma 12:2

Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. 

Muri iki gitondo nifuje gusubira mu nyigisho ivuga ku mpinduka Imana yiteze kuri buri mukristo. 

Nk'umushumba njya mpura n'abashakanye kenshi aho rimwe na rimwe umwe muri bo ambwira ngo "usengere umugore/umugabo wanjye ahinduke"; "Kuva tubana yananiwe guhinduka"; "usengere abana banjye bahinduke"; "nategereje ko umuyobozi wanjye mu kazi ahindura imyitwarire ndaheba"; "umuturanyi wanjye n'umuntu ugoye, umusengere azahinduke". 

Uyu mutwe w'ijambo umazemo imyaka myinshi. Imana yatangiye kuwunganirizaho muri 2008 inyereka ubuzima bamwe mu bakozi b'Imana ndetse n'abakristo babayemo. Irambwira ngo "ABANTU BARAHINDUKIYE ARIKO NTIBAHINDUTSE".

Nitegereje nasanze abantu benshi barahinduye amazina bitwa abakristo ariko bataribo nyabyo. Abantu bitwa abanyamasengesho ariko ntibabayeho nk'abo; bavugwaho impano ariko nta mbuto zazo bagira. Bitwa abashumba ariko nta mbuto z'abashumba bagira; bitwa abahanuzi ariko nta mbuto z'abahanuzi zibaranga. Nta rukundo. Imanza zabo ntaho zitaniye n'izabapagani. Imibereho yabo ntiyahinduwe n'Ijambo ry'Imana.

Nyamara abo tubana, abo tuvukana, abo dusengana,  badutegerejeho impinduka kuruta kubabwirwa ko twahinduye gusa izina. Sosiyete itwitezeho impinduka, etc. 
Imana nayo itwitezeho impinduka! Si ngombwa ko tubwira abantu ko turi abakristo ariko ni ngombwa ko abatubona batubonamo ubukristo n'ubwo tutabivuze.

Maze gutekereza kuri iri jambo nibajije ibibazo bikurikira : 

1) Impinduka isobanura iki ku bakristo?
2) Intego yo guhinduka ni iyihe ku mukristo?
3) Impamvu yo guhinduka ni iyihe?
4) Ni iyihe nzira umuntu anyuramo kugirango ahinduke ?

Kugira ngo ndaha abasomyi inyandiko ndende, ndirinda kwinjira muri ibi bibazo none. Ariko ndasaba buri wese kwibaza no kwisubiza iki kibazo: Naba narahindutse? Naba nifuza guhinduka? Niba ari yego, mu biki? Kandi kuberiki?

Mugire umunsi mwiza mwese! 

©️Devotion shared by Dr. Fidele Masengo,
The CityLight Center
Foursquare Gospel Church


Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

Thursday, January 23, 2020

ONGERA WIYEREKANE



Matayo 14:30 Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati “Databuja nkiza.”

Petero yarebye uburebure bw’inyanja no gusuma kwayo ahagarika umutima.Mu by’ukuri mu maso y’umubiri asanzwe yabonaga urupfu, maze ubwoba buramutaha avuza induru nkanjye nawe n'abandi! maze arambura amaboko arataka ati ''ndarengewe!''.

- Ese nawe ujya utaka ? 

- Hanyuma iyo utatse utakira nde ?


Zab 10:1 Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure?Ni iki gitumye wihisha mu bihe by'amakuba no mu by'ibyago?

Benshi mubihe bigoye Dukunda gusenga iri sengesho tubona ko Imana iri kure yacu tukitotomba,ariko ndifuza kukwibutsa ko Imana ijya yemera ko tujugunywa mu rwobo kandi Intare tukararana nazo ndetse zikaba Inshuti zacu kandi mubisanzwe twari ibiryo byazo! Ariko hirya y'ibijigo by’Intare habitse ubugingo hari ubutware no kwicarana n'ibikomangoma.

*Icyo nkundira Imana ntijya ijya kure yacu iba hafi yacu kuruta imyenda twambaye kandi hafi cyane nk'aho wakorakora

Erega dufite ubutunzi bukomeye! kuba ufite Imana kandi ubyizera ko muvugana byonyine ni ubutunzi, kuko muri Matayo 13:16 handitse ngo“Ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n'amatwi yanyu kuko yumva, Ndababwira ukuri, yuko abahanuzi benshi n'abakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba ntibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve._ 

Ndasaba ngo Imana yongere yiyerekane nk'uko yabigenje cyagihe uko byabaye utabizi Abe ariko yongera kubigenza mugihe nk'iki.

Inyigisho yateguwe na Ev. Caleb J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)

Tuesday, December 24, 2019

Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’igifaransa “Noel” naryo ryakomotse mu kilatini “NATALIS” bisobanura amavuko, menya ibihugu 13 bitizihiza Noheli. Ev. Caleb UWAGABA



Ubu aho mvugira aha mu gihugu cya Denmark Noheli (Noel) bayigeze kure kuko bayizihiza ku italiki ya 24/12 naho mu gihugu nka Ethiopia bo iya 2019 bamaze kuyirya kera bategereje kuya 7 Mutarama ngo bizihize iya 2020.

Kuri ubu abakristu benshi bari mu myiteguro y’umunsi mukuru wa “Noheli” wizihizwa buri tariki ya 25 Ukuboza n’abatari bake ku isi. ariko kandi abenshi usanga tudasobanukirwa neza ibya Noheli reka turebere hamwe ibyayo

Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba yitwa “Christmas”. Abantu benshi bakunze gukoresha ijambo “Xmas” nk’impine ya Christmas. “X” ikaba yaratangiye gukoreshwa nk’impine ya Christ mu kinyejana cya 16.

Tariki ya 25 Ukubuza ni umunsi abakristo bose bizihiza ivuka rya Yesu/Yezu wavutse kugira ngo acungure abanyabyaha. Abakristu bose bahurira mu rusengero kugira ngo bashyire izina rya Kristu hejuru wabacunguye. Gusa nubwo hari ibihugu bimwe bifata uyu munsi nk’umunsi ukomeye hari ibindi biwufata nk’umunsi usanzwe w'akazi. 

Ese Bibiliya ivuga iki ku ivuka rya Yesu?

Iyo usomye Bibiliya nta hantu na hamwe usanga ko Yesu kristu yavutse tariki ya 25 ukuboza ndetse nta naho bavuga ko abakristu bakwiriye kwizihiza umunsi mukuru w’ivuka rye. Iyo usomye muri 
Matayo1:18-25 hatugaragariza uko kuvuka kwa Yesu byagenze. Haragira hati “Kuvuka kwa Yesu kwagenze gutya  Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora babona afite inda y’Umwuka Wera. Umugabo we Yosefu kuko yari umukiranutsi kandi adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa, akibitekereza MaLayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati Yosefu mwene Dawidi witinya kurongora umugeni wawe Mariya kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera.

Azabyara umuhungu uzamwite Yesu kuko ari we uzakiza abantu ibyaha byabo. Nuko ibyo byose byabereyeho kugira ngo ibyo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, azitwa Imanweli, risobanura ngo Imana iri kumwe natwe. Nuko Yosefu akangutse abigenza uko Marayika w’Umwami Imana yamutegetse, arongora umugeni we. Ariko ntibaryamana arinda ageza igihe yabyariye umuhungu amwita Yesu”.

Luka2:4-7 haragira hati “Yosefu nawe ava i Galilaya mu mudugudu w’i Nazareti ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa Betelehemu kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we, ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wari utwite. Bakiri iyo igihe cyo kubyara kirasohora, abyara umuhungu w’imfura amworosa imyenda y’impinja, amuryamisha mu muvure w’inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi.

Nawe wakwibaza impamvu Noheli yizihizwa tariki ya 25 Ukuboza?

Kuberako nta hantu na hamwe Bibiliya igaragaza itariki Kristu yavutseho ndetse nta n’inyandiko ibivugaho, Abayobozi ba Kiliziya bahisemo iyo tariki bashaka kuyihuza n’umunsi mukuru wizihizwagaho imigenzo ya gipagani, kugira ngo bayiburizemo. Abaroma bakaba barawufataga nk’umunsi bizihizaho ivuka ry’izuba ritaneshwa’ bishimira ko izuba ryongeye kuboneka. 

Ibi bikaba byarakozwe kugira ngo abapagani bahindukirire ubukristo barusheho kubuha agaciro. Urugero: ibiti bizwi ku izina rya Evergreen bihora bitoshye umwaka wose byakoreshwaga n’abapagani mu mihango yabo biza kwifashishwa noneho n’abakristu bakajya babitakaho imbuto zo mu bwoko bwa pome bashaka kwerekana ubusitani bwa edeni. Kuri ubu izi mbuto ni zo zaje gusimburwa n’imitako tubona ku biti bya Noheli kuri ubungubu.

Mu kinyejana cya 4 ahagana mu mwaka wa 330, ni bwo umwami Constantin yashyizeho umunsi wa 25 Ukuboza nka Noheli y’abakirisitu, hanyuma biza kwemezwa burundu na Papa Liberius ko ari wo munsi nyawo wo kwizihizaho isabukuru y’amavuko ya Yesu Kristo.

Ese haba hari indi tariki yizihizwaho uyu munsi wa Noheli?

Bimwe mu bihugu bikurikiza karendari ya kera izwi nka Julian calendar birimo Ethiopia, Russia n’ibindi bitandukanye byizihiza Noheli tariki ya 7 Mutarama. Iyi tariki ikaba ihura n’itariki ya 25 Ukuboza ku bakoresha Karendari y’ubu izwi nka Gregorian calendar. Ubushakashatsi bugaragaza ko 90% y’ibihugu byizihiza uyu munsi biwizihiza tariki ya 25 Ukuboza.

Ese abahanga batandukanye ni iki bavuga ku munsi mukuru wa Noheli?
Abahanga benshi mu nyandiko bagiye bandika ku munsi mukuru wa noheli, zigaragaza ko uwo munsi mukuru ukomoka mu madini ya kera ya gipagani y’Abaroma n’Abagereki. Ahagana mu kinyejana cya 18 ubwo hatangiraga kuza abafilozofe benshi i Burayi, bamwe muri bo bakurikiranaga ibijyanye n’iyobokama baje kwemeza ko Noheli n'ubwo yizihizwa tariki ya 25 Ukuboza atari wo munsi Yesu yavutseho.

Bamwe mu bahanga dore ibyo batangaje

Mu 1743, Umudage w’Umuprotestani Paul Ernst Jablonski yavuze ko Noheli yashyizwe ku itariki 25 Ukuboza kugira ngo ihurirane n’umunsi wa kiromani wo kwizihiza izuba wa Dies Natalis Solis Invicti. Kuri bo bafataga izuba nk’agakiza kabo kandi ngo italiki ryigaragazaga kuri bo hari kuri iriya taliki. Mu 1889, Louis Duchesne yavuze ko Noheli yatoranyijwe habazwe amezi icyenda (mbere yo kuvuka kwa Yesu) Uhereye kuri 25 z’ukwa gatatu (Werurwe) ukaba ari nawo munsi Kiliziya Gatolika yizihizaho isamwa rya Yesu Kristu.


saac Newton yagerageje gusobanura byinshi kuri iyi tariki ariko agendeye kuri Siyanse asanga abizihizaga uyu munsi yewe ngo n’aba kera bagenderaga ku mboneko y’ukwezi bityo ngo igahurirana n’imboneko y’ukwezi kubanziriza itumba. Ibyo kandi byabagaho ku itariki 25 Ukuboza. Ibi bigatuma we anavuga ko kubera iyo mpamvu Noheli wari umunsi wa gipagani.

Ngibi ibihugu 3 byizihiza noheli cyane kurusha ibindi kw'isi nzima.

Mu gutondeka ibi bihugu ahanini bigendanye n’uburyo ki umunsi wa noheli uba witeguwe ndetse yemwe n’ukuntu indirimbo z'uyu munsi ziba ziri gucurangwa cyane. Tutibagiwe n’umubare w'abakristu bakurikirana ibyo bihangano.
  • Canada
  • Norway
  • Iceland
Dore ibihugu bitizihiza umunsi wa Noheli

Ahanini ibi bihugu impamvu bitizihiza uyu munsi wa noheli ni uko usanga abaturage babyo benshi ari aba Muslim. Keretse nka Korea y’Amajyarugu iyobowe n’umunyagitugu Kim Jong Un akaba yarababujije kwizihiza uyu munsi.

1.    Afghanistan
2.    Algeria
3.    Bhutan
4.    North Korea
5.    Libya
6.    Mauritania
7.    Saudi Arabia
8.    Somalia
9.    Tajikistan
10. Tunisia
11. Turkmenistan
12. Uzbekistan
13. Yemen

N'ubwo bimwe mu bihugu bitawizihiza ariko hari n’ibindi bihugu byo biwufata nk’umunsi w’ubucuruzi, aho kuwufata nk’umunsi w'ikiruhuko, Amashuri, amabanki, amasoko byose biba biri gukora nk'uko bisanzwe. Yewe ntibanagaragaza igikorwa cyo gusenga. Ibyo bihugu birimo; Azerbaijan, Bahrain, Cambodia, China, Comoros, Iran, Israel, Japan, Kuwait, Laos, Maldives, Mongolia, Morocco, Oman, Pakistan, Qatar, Thailand, Turkey, The United Arab Emirates na Vietnam.

Ese ni ukubera iki hari abavuga ko Noheli ari imigenzo ya gipagani


Amateka agaragaza ko ahagana mu myaka ya 1500 ari bwo amwe mu matorero ya giprotesitanti yanze kujya yizihiza Noheli kugeza uyu munsi. Bavuga ko babiterwa n'uko nta gihamya kigaragaza ko Yesu yavutse kuri iyo tariki ndetse n’abakristo bo mu kinyejana cya mbere batizihizaga ivuka rya Yesu.

Nyuma y'ibyo banga kwizihiza umunsi wa Noheli kubera ko umunsi mukuru w’Abaroma witwa Saturunaliya, wizihizwaga mu kwezi k’Ukuboza hagati, akaba ari wo munsi abizihiza Noheli bavanyeho imyinshi mu migenzo ikurikizwa kuri Noheli. Ibi rero bikaba ari byo bashingiraho bavuga ko Noheli nawo ari umugenzo wa gipagani.

"Niba umuntu yizihiza umunsi mukuru we w’amavuko cyangwa uwa mugenzi we ntacyatuma n’abizera Kristu nk’umwami n’umukiza bose, badafatanyiriza hamwe ngo bizihize umunsi w’ivuka rya Kristu usumba byose waje gucungura abanyabya." Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu bakristo. Itariki Kristu yavutseho ntikwiriye kuba ikibazo icy'ingenzi ni uko bose baba bateraniye hamwe bazamura izina ry’uwabacunguye, ariko nanone n’abatizihiza uwo munsi ni uburenganzira bwabo na cyane ko ntaho tubisanga muri Bibiliya.

Mwizina rya data wa twese ni ury'umwana n'umwuka wera nsoje mbifuriza Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2020, mwarakoze gusoma inyigisho tubategurira buri cy'umweru ndetse no kuzisangiza bandi. 

Src: www.mapsofworld.com, www.taxi2airport.com, www.whychristmas.com, agakiza.org,Holy Bible 
Inyarwanda.com

Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)